Amagepfo: Urubyiruko rusaga 1000 rwaganirijwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuwa Kabiri taliki 31 Ukwakira kibera mu karere ka Huye muri Kaminuza y'u Rwanda. Cyatangiye abihangiye imirimo barimo abakora ibyo kurya, ibyo kunywa ndetse n'ibindi bereka urubyiruko ibyo bacuruza ndetse banabasobanurira byimbitse uko babikora banabasubiza ibibazo bagendaga babaza.

Nyuma yaho, uru rubyiruko rwari rwaturutse mu turere dutandukanye two mu Ntara y'Amagepfo rwaganirijwe ndetse ruhabwa n'Impanuro dore ko hari abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko, Sandrine Umutoni; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice; Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege; Abashinzwe Umutekano, abikorera ndetse n'abandi batandukanye bafite ibyo bagezeho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko, Sandrine Umutoni, yavuze ko bajya babona hari urubyiruko rurangiza kwiga rukabura akazi ariko bikaba bitanga umukoro kuri Leta wo gushyiraho gahunda z'amasomo zijyanye n'isoko ry'umurimo ndetse anarusaba ko icyo rwiga rugomba kukimenya neza.

Yagize ati "Ku rundi ruhande tubona urubyiruko rurangiza kwiga rukabura imirimo, ibi biratanga umukoro ku gihugu kugira ngo gahunda z'amasomo zitegurwa zijye zishingirwa ku isoko ry'umurimo abikorera babigizemo uruhare". Â 

"Ariko ibi biratanga n'undi mukoro kandi ukomeye ku rubyiruko rwose ruri hano, icyo wiga cyose ugomba kukiga neza kugira ngo nujya kugikora uzajye ugikora neza cyane. Rubyiruko nk'uko mubizi, mu cyerekezo 2050 Leta y'u Rwanda iteganya kugira ubukungu buhanitse bushingiye ku bakozi b'inzobere kandi bashoboye". 

"Kugira ngo bigerweho hakenewe amavugurura ya za program z'uburezi kugira ngo zijyanishwe n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo. Cyane ko imirimo yariho mu myaka 20 ishize cyangwa iriho ubu atariyo izakomeza kubaho mu myaka 30 iri imbere, ibi biterwa n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

"Rubyiruko rero murasabwa gushishoza hakiri kare mu gahitamo ibizabagirira akamaro mwebwe ku giti cyanyu, imiryango yanyu ndetse n'igihugu cyacu muri rusange.

Umunyamabanga muri Minisiteri y'urubyiruko yanabasabye kandi kugira Indangagaciro n'imyitwarire bikwiye ndetse no gukunda igihugu agira ati "Mukwiye kugira imyitwarire n'indagagaciro bikwiye urubyiruko.

Mukwiye gukunda igihugu, gukorera hamwe, kureba kure no kwigomwa iby'ako kanya kugira ngo muzagere kuri byinshi. Hejuru y'ibyo mugomba kurushaho kwihatira gukunda ukuri, kwanga umugayo gushishikarira kugira ubuzima bwiza, gukunda umurimo no kuwunoza"

Arakomeza ati: "Izi ndangagaciro mbabwiye nizo zizabafasha kwinjira mu mwuga uwo ariwo wose mukaba abakozi beza igihugu gikeneye kugira ngo tuzagere ku ntego yacu y'icyerecyezo 2050 twihaye". 

"Rubyiruko munyemerere kandi mbasabe kureka imyitwarire idakwiye yo kutita ku bintu, kutubahiriza igihe, kutagira ishyaka, kubeshya, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, kwiba, gushaka gukira vuba n'izindi ngeso mbi muzirinde cyane. Kuko nta na kimwe muri ibyo byatuma ugera ku byo wiyemeje gukora". 

Guverineri w'Intara y'Amagepfo, Madamu Kayitesi Alice we yabwiye uru rubyiruko rusaga 1000 ko amahitamo meza asabwa ikiguzi kandi bakanirinda icyo aricyo cyose cyabatandukanya.

Yagize ati: "Amahitamo meza asaba ikiguzi, icyo kiguzi rero tugomba kugitanga kuko kirashoboka, nubwo cyatugora ariko kirashoboka kugira ngo tugere ku byo twifuza ndetse n'icyo igihugu kitwifuriza". 

"Ikindi nakongera nkasubiramo cyane ni ukwirinda icyo aricyo cyose cyabacamo ibice cyangwa se cyabangamira ubumwe bwanyu. Ubwoko bwose cyangwa se icyo ar icyo cyose cyashaka kugutandukanya na mugenzi wawe, icyo mukirinde kuko ni ryo shingiro ry'imibereho yacu, niryo shingiro rituma uyu munsi turi ahangaha".

Usibye aba bayobozi kandi mu bandi baganirije urubyiruko harimo abihangiye imirimo babaha ubuhamya bwabo, abagize ibyo bageraho barimo Ruzindana Alain Christian uheruka kwegukana igihembo cya mbere cya Youth Connekt, Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi n'abandi.

Iyi gahunda ya 'Career Orientation Fair' izajya ihuza ba rwiyemezamirimo n'urubyiruko maze babasangize ubunararibonye mu rwego rwo kubafasha gufata ibyemezo mu mwuga cyangwa akazi bifuza kuzakora.

Ni gahunda yatangirijwe mu Ntara y'Amagepfo ariko biteganyijwe ko izakomereza n'ahandi mu gihugu.


Ba rwiyemezamirimo bereka urubyiruko ibyo bakora bitandukanye ndetse bagira n'ibyo babasobanurira


Umunyamabanga muri Minisiteri y'urubyiruko, Sandrine Umutoni aganiriza urubyiruko 


Urubyiruko rusaga igihumbi nirwo rwitabiriye iki gikorwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136035/amagepfo-urubyiruko-rusaga-1000-rwaganirijwe-uko-rwahangana-nisoko-ryumurimo-136035.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)