Impera z'iki icyumweru harakinwa 'Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament' izahuza amakipe y'ikiciro cya mbere mu bagabo n'abagore.
Ni irushanwa ritegurwa n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, Rwanda Revenue Authority, ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda bateguye irushanwa rizamara iminsi ibiri.
Nk'uko byatangajwe n'abategura iri rushanwa mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Bayisabe Paulin Komiseri muri RRA yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushimira abasora neza.
Iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ta Gatatu, rirahuza amakipe 10 yo mu Rwanda atarimo REG VC iheuka gutwara iki gikombe umwaka ushize wa 2022.
Mu bagabo, amakipe azitabira ni APR VC, Police VC, Gisagara VC ; aya yiyongeraho amakipe mashya yanasabye ko yazakina shampiyona y'umwaka utaha, ayo ni Kepler VC na East African University VC.
Mu bagore amakipe azitabira ni Rwanda Revenue Authority WVC, APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC na IPRC Kigali WVC.
Iyi mikino iteganyijwe kubera muri BK Arena guhera kuri uyu wa wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo kugeza kuya 15 Ugushyingo 2023.
Mu isozwa rya TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament, hazahembwa abakinnyi bazahiga abandi kuri buri mwanya (Individual Awards).
Hazahembwa kandi ikipe ya mbere aho izahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, iya kabiri ihabwe Miliyoni imwe n'igice naho iya Gatatu ihabwe miliyoni imwe.
Umwaka ushize wa 2022, igikombe mu bagabo cyatwawe na REG VC naho mu bagore gitwarwa na APR WVC.
The post Amakipe 10 arimo atanu y'Abagabo n'atanu y'Abagore niyo azitabira irushanwa ryateguwe na Rwanda Revenue Authority appeared first on RUSHYASHYA.