Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Zone V akomeje kwitwara neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka 5 muri Volleyball "CAVB ZONE V VOLLEYBALL CLUB" rikomeje kubera mu Rwanda, amakipe ahagarariye u Rwanda akomeje kwitwara neza.

Ejo hashize hakinwaga umunsi wa kabiri w'amatsinda w'iyi mikino aho APR y'abagore bisa n'aho itahiriwe n'irushanwa, nyuma yo gutsindwa na RRA mu mukino wa mbere w'amatsinda amaseti 3-0, yagombaga gukina na Police WVC yari yatangiye neza itsinda KCCA yo muri Uganda amaseti 3-0.

APR WVC ntabwo n'ubundi yahiriwe kuko Police WVC yaje kuyitsinda byoroshye amaseti 3-0 (25-23, 25-13, 25-21).

Umukino wakurikiye wahuje Pipeline WVC yo muri Kenya yatsinze KCCA yo muri Uganda amaseti 3-0 (25-19, 25-15,25-21).

Mu bagabo APR VC yatsinze mu buryo bworoshye cyane ikipe ya Amical y'i Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-14 na 31-29).

Kepler VC na yo ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, ni ikipe ya Kaminuza ya Kepler yaje itumiwe, nyuma yo gutsindwa na Police VC mu mukino wa mbere amaseti 3-1, yaraye inatsinzwe na Sports-s yo muri Uganda amaseti 3-1 (18-25, 27-25, 36-34 na 25-22).

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023 aho mu bagore saa 12:00 Rwanda Revenue Authority izakina na Kenya Pipeline VC, mu gihe saa 14:00 APR WVC izakina na KCCA y'i Bugande.

Mu bagabo Saa 16h00 Police VC izakina na Sports-S y'i Bugande, mu gihe saa 18h00 hari umukino ukomeye cyane hagati ya REG VC na APR VC zombi zo mu Rwanda.

APR y'abagabo yitwaye neza itsinda Amical y'i Burundi
APR WVC yo ikomeje kugorwa n'irushanwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-ahagarariye-u-rwanda-muri-zone-v-akomeje-kwitwara-neza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)