Amakuru agezweho: Ubuhemu Usengimana Danny yashinjije Police FC birangiye bibaye ibinyoma kubera amakuru atangajwe na Police FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru agezweho: Ubuhemu Usengimana Danny yashinjije Police FC birangiye bibaye ibinyoma kubera amakuru atangajwe na Police FC.

Rutahizamu Usengimana Danny wakiniye amakipe akomeye cyane hano mu Rwanda harimo na Police FC yabyutse ashinja kuba yaratumye atitabira ubutumire bw'ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ibyo yatangaje byose bifashwe nk'ibinyoma nyuma yaho ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC butangaje ko uyu mukinnyi amakuru yatanze atariyo.

Mu kiganiro urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda umuvugizi wa Police FC Madamu CP Umutoni Claudine yatangaje ko batigeze bimpa Danny Release Letter nk'uko yabitangaje ahubwo ko uyu mukinnyi yamwandikiye kuri WhatsApp amusaba Release Letter maze akamubwira ko yamwandikira kuri Email ya Police FC bikarangira Danny atabikoze.

Afande Claudine avuga ko Danny atigeze abandikira kuri Email ariyo mpamvu yatumye atabona Release Letter yokujya muri FC Nantes gusa aya makuru yashindikanyijwe n'abanyamakuru ba RBA bavuga ko hari ibindi bintu bishobora kuba byihishe inyuma yibyo umuvugizi w'ikipe ya Police FC yari amaze kubabwira.



Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-ubuhemu-usengimana-danny-yashinjije-police-fc-birangiye-bibaye-ibinyoma-kubera-amakuru-atangajwe-na-police-fc-akakanya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)