Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, wabaye umunsi w'amateka ku ikipe y'igihugu "Amavubi" ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, nyuma yaho Amavubi atsinze ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo ibitego 2-0.
Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada mu mwaka wa 2026.
Wari umukino w'imbaraga nyinshi, ubwitange bwinshi ku ruhande rw'Amavubi, mu gihe Afurika y'Epfo batakaga bavuga ko ikibuga kitababaniye.
Tugiye kureba hamwe amanota y'abakinnyi b'ikipe y'igihugu "Amavubi" bigendanye n'uko bitwaye kuri uyu mukino. Kwitwara neza cyane bihwanye n'amanota 10/10.
Niyonzima Olivier (9)
Niyonzima Olivier Saif ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports twavuga ko yabaye umukinnyi w'umukino kuri uyu mugoroba. Yaranzwe n'ubwitange, gufasha ba myugariro, gukina ikibuga cyose ndetse no gukuraho imipira ku buryo bwiza bigendanye n'uko ikibuga cyari kimeze.
Bizimana Djihad (8.5)
Kapiteni w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Bizimana Djihad yongeye kwiyereka abantu ko ari umukinnyi mwiza wo gutekerezwaho nka mbere. Byatangiye yitwara neza ku mukino wa Zimbabwe, ariko kuri uyu mugoroba yaje kubishimangira ubwo yagenzuraga umukino mu kibuga hagati.
Nshuti Innocent na Muhire Kevin (8)
Aba basore bagaragaje imbaraga nyinshi ndetse no gukora ibyari byaragoranye. Muhire Kevin yatangiye umukino agerageza kugeza imipira imbere, byatumaga ikipe ya Afurika y'Epfo itazamuka uko yiboneye.Â
Nshuti Innocent, gusatira izamu kujya muri ba myugariro babiri ba Afurika y'Epfo akabatesha umutwe, ndetse n'igitego yatsinze cya mbere, byari ibikorwa bihambaye ugereranyije n'uko yari yakinnye kuri Zimbabwe.
Ntwari Fiacre Mutsinzi Ange na Manzi Thierry (7.5)
Ntwari Fiacre yagaragaje ubukure buhambaye ndetse no guturisha umukino aho byari ngombwa, birangira atinjijwe igitego. Manzi Thierry na Mutsinzi Ange bongeye kwerekana ko imikoranire yabo ntawuyishidikanyaho ndetse wasangaga mu gihe umwe yigiye imbere, mugenzi we ahita aziba icyuho.
Mugisha Gilbert (7)
Uyu musore wongeye kwerekana umuvuduko no kutagira ubwoba asatira ba myugariro ba Afurika y'Epfo, byaje gutuma yinjira mu rubuga rw'amahina, ndetse ahita atsinda igitego cya kabiri, cyashimangiye amanota 3 y'u Rwanda.
Byiringiro Lague na Imanishimwe Emmanuel (6.5)
Byiringiro Lague ntabwo yagiye kure y'uko yakinnye ku mukino wa Zimbabwe, ndetse n'iminota yabonye irangana n'iyo yakinnye kuri Zimbabwe. Yageragezaga kwinjira ariko umuvuduko ukanga, gusa yaje gutanga umupira wavuyemo igitego cya mbere.
Emmanuel Imanishimwe yakinnye neza ugereranyije n'uko yari ameze kuri Zimbabwe, ni umukinnyi wagaragaje gukanira ndetse akaba yafashe Percy Muzi Tau iminota yose, uyu mukinnyi akaba ari we wari ugoye u Rwanda cyane.
Omborenga Fitina (6)
Ntabwo yagaragaje ibikorwa bihambaye cyane mu kibuga, gusa nawe umwanya we yawuhagazemo neza.
Abasimbura
Hakim Sahabo (7)
Iminota igera kuri 30 yakinnye, yafashije u Rwanda kugumana umupira, gukanga Afurika y'Epfo ndetse no kuyishakaho amakosa.
Mugenzi Bienvenue na Niyomugabo Claude (6)
Patrick Sibomana (5)