Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert, ayobora Itsinda C n'amanota ane, akuriwe na Bafana Bafana igumanye amanota atatu.
U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Kamena 2024 rusura Benin na Lesotho mu mikino y'Umunsi wa Gatatu n'uwa Kane.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Lesotho inganyije na Benin ubusa ku busa.
Amavubi yari amaze iminsi 980 adatsinda umukino.