Amavubi yisanze mu itsinda B muri CECAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tanzania muri CECAFA y'abatareneje imyaka 15 izabera muri Uganda.

Kuva tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2023 muri Uganda hazaba habera CECAFA y'abatarengeje imyaka 15 n'u Rwanda rugomba kwitabira.

Hamaze kuba tombala y'uko amakipe azaba ari mu matsinda aho iri rushanwa rizaba rigizwe n'amatsinda abiri.

Itsinda A rizaba ririmo Uganda yakiriye irushanwa, Ethiopia, Djibouti ndetse n'ikipe y'igihgu ya Sudani y'Epfo.

Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi U15).

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 15 biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Kane yerekeza muri Uganda.

Iyi CECAFA yaherukaga kuba muri 2019 aho yari yabereye muri Kenya, yegukanywe na Uganda yatsinze ku mukino wa nyuma Kenya.

Amavubi U15 yisanze mu itsinda B



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yisanze-mu-itsinda-b-muri-cecafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)