Ambasaderi Suleiman Sani yakiriye abanyarweny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 29 Ukwakira 2023, ni bwo aba banyarwenya bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere bari bataramiye i Kigali, kandi bahuriye ku rubyiniro n'abanyarwenya bo mu Rwanda, muri Uganda no muri Kenya.

Bakiriwe n'Ambasaderi Suleiman Sani, ku wa 1 Ugushyingo 2023. Yakiriye Doctall Kingsley wamamaye kuri Tik Tok na Phronesis mbere y'uko basubira muri Nigeria. Yakiriye kandi Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo.

Japhet yabwiye InyaRwanda ko Ambasaderi yakiriye aba banyarwenya mu rwego rwo kubakira no kuba ikaze mu Rwanda.

Yavuze ati 'Yatwakiriye nk'abanyarwenya kubera ko by'umwihariko bari abanyarwenya b'iwabo kandi bakomeye. Ikindi yakunze ko harimo kubaho uko gukorana hagati yacu, abo mu Rwanda no muri Nigeria,'

Doctall Kingsley wakiriwe na Ambasaderi Sani, ni umwe mu banyarwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.

Amajwi akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa 'Comedy' muri iki gihe.

Mu byumweru bitanu bishize, Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa n'ibihangano by'uyu musore ugiye gutaramira i Kigali.

Chris Brown akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe ubutumwa bw'uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.

Phronesis watumiwe muri iki gitaramo ni umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

Nibura buri mwaka akora ibitaramo bibiri byagutse, aherutse gutaramira mu Mujyi wa Lagos ndetse na Abuja, akorana n'abanyarwenya barimo Kenny Blaq uzwi cyane muri 'stand up comedy shows'.

Japhet aherutse kubwira InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku kuntu 'ahozaho mu rugendo rwe rwo gutera urwenya n'ubuhanga agaragaza'. Ati 'Mbese abantu bazamwibonera mu gitaramo cye cya mbere i Kigali.'

Igitaramo cya Japhet cyanyuzemo abanyarwenya barimo Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny wo muri Nigeria, Sundiata wo muri Uganda n'abandi.


Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Suleiman Sani, yakiriye kandi agirana ibiganiro n'abanyarwenya bo muri Nigeria baherutse gutaramira i Kigali


Ambasaderi Suleiman yashimye ubufatanye hagati y'abanyarwenya bo mu Rwanda no muri Nigeria


Uhereye ibumoso: Japhet Mazimpaka uherutse gutegura igitaramo, Doctall Kingsley, Phronesis, ndetse n'umujyanama wa Kingsley 

Japhet Mazimpaka [Ubanza ibumoso] avuga ko aba banyarwenya bashimye Ambasaderi Sani ku bwo kubakira no kugirana n'abo ibiganiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136117/ambasaderi-suleiman-sani-yakiriye-abanyarwenya-bo-muri-nigeria-bataramiye-i-kigali-amafoto-136117.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)