Andi makuru mashya kuri wa mumotari uherutse gukubitwa n'ibisambo bikamukura amenyo atandatu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue wari usanzwe ari umumotari mu mujyi wa Kigali akomeje gusaba ubutabera nyuma yo kumara ukwezi akubiswe n'itsinda ry'abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura telefone ndetse ku buryo yakutse amenyo atandatu.

Nshimyumuremyi avugako yimwe ubutabera kuko nyuma yo kwamburwa ibye akanakubitwa yahise yibwa moto ye gusa atungurwa nuko ababikoze bafunzwe iminsi mike bahita barekurwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yamaze impungenge uyu musore kuko yatangaje ko ibirego bye bizwi n'uru rwego ndetse kandi n'aba bakekwaho ku mwiba no kumukorera urugomo bari gukorwaho iperereza.



Source : https://yegob.rw/andi-makuru-mashya-kuri-wa-mumotari-uherutse-gukubitwa-nibisambo-bikamukura-amenyo-atandatu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)