Apotre Yongwe yireguye ! 'Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Yongwe mu Rukiko Rw'ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by'agateganyo kubera icyaha  akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

 

Bwari bwagaragaje ko kumufunga by'agateganyo aribwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo , rwategetseko afungwa iminsi 30 y'agateganyo,ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

 

Uregwa [Apotre Yongwe], yahise ajuririra icyo cyemezo cy'Urukiko cyo kumufunga by'agateganyo, kubera ko atishimiye icyemezo cy'Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.Yajuriye ngo kubera ko amategeko y'ifungwa ry'agateganyo atari yubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiriye kuba impamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha.

 

Yongwe yavuze ko ibyashingiweho ari amashusho yamugaragaje ari kubwiriza mu rusengero, mu Itorero rya Four Square Church yari amaze umwaka akozwe , yagaragaye ashishikariza abantu gutanga ituro.Yagaragaje ayo mashusho Yongwe agaragaramo Yongwe ashishikariza abantu gutanga amaturo koko ariko byakozwe hari benshi , bityo ko iyo biza kuba bigize icyaha aba yarahise atabwa muri yombi.

 

Yavuze ko nawe icyo gihe , yatuye ikote rye kuko nawe yumvaga yishimye, anagaragaza ko urwo rusengero yarimo atari urwe,ko yamaze kubwiriza agataha bityo ko atari akwiriye gukirikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya kubyo atatwaye.

 

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Yongwe asengera abantu bakamuha amaturo akoresheje ibikangisho gusa we avuga ko atari ukuri kuko benshi bamusaba kubasengera atabazi.Yigereranyije n'Intumwa y'Imana Paulo yabwirizaga ubutumwa bwiza akaboha n'amahema kuko nawe afite n'ikigo cy'itangazamakuru, YONGWE Media ayobora, ibyo ngo bituma umusabye kumusengera amwereka ibyakwangirika cyangwa ibyakoreshwa mu gihe bagiye kumusengera 'Imburamubyizi' kandi abo asengera baba babyemeye.

 

Kuba Urukiko ruvuga ko abantu abasengera ntibakire, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo byabo.Ati:'Ibyanjye ni ugusenga Imana ikabasubiza, Nk'uko nanjye maze iminsi mfunzwe nsenga ngo Imana insubize.Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuko'.

 

Apotre Yongwe , yavuze ko bamwe mu bamureze , bafitanye amasezerano y'imikoranire bityo , bitakabaye impamvu yo kumukurikiranaho icyaha.Yagaragaje nk'uwitwa Bugingo wamureze , nyamara baragiranye amasezerano y'imikoranire ashingiye ku kumenyekanisha indirimbo ze no kuzamura impano yo kuririmba.

 

Undi ni Ngabonziza Jean Pierre  bamaranye ukwezi musengera, urugo rwe rwarasenyutse , nyuma aza kumuguriza Miliyoni 2,5 RWF atinda kumwishyura byatumye undi yitabaza abunzi.Yongwe yongeye kubwira urukiko ko aho asengera nta biciro biriho bigaragaza ko umuntu ugiye gusengera iwe, abanza kwishyura amafaranga runaka.

 

Icyemezo cy'Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.

Inkuru ya IGIHE.COM

 

The post Apotre Yongwe yireguye ! 'Nambere y'uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka' appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/apotre-yongwe-yireguye-nambere-yuko-mbasengera-bari-baziko-ntari-imana-cyangwa-yesu-wapfuye-akazuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)