APR FC yabonye umwanya wa mbere irataruka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino w'umunsi wa wa 11 wa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye As Kigali iri kurwana no kutamanuka. Amakipe yombi yatangiye umukino yihagazeho, APR FC yakoze impinduka, aho Apam yari yabanje mu kibuga na Niyomugabo Claude.

Hatabayeho gutinda, ku munota wa 6 APR FC yahise ibona igitego cyatsinzwe na Victor Mboama.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

1.Pavelh
2.Fitina
3.Christian
4.Ynussu
5.Clement
6.Shaiboub
7.Claude
8.Pitchou
9.Bacca
10.Apam
11.Victor

Ku munota wa 32,: Kwitonda Alain yaje kurekura ishoti rikomeye ariko Niyonkuru Pascal ashyira umupira muri Koroneri.

Ku munota wa 35, Iyabivuze Osee yavuye mu kibuga kubera imvune, hinjira Ishimwe Fiston. Igice cya mbere cyarangiye APR FC ariyo iyoboye umukino, n'igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga
1.Niyonkuru
2.Bishira
3.Kayiranga
4.Rugirayabo
5.Rucogoza
6.Benedata
7.Ntirushwa
8.Ebene
9.Iyabivuze
10.Kone Loffin
11.Ssekisambu

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga nta mpinduka akoze. As Kigali, yatangiye igice cya kabiri iri kuganza APR FC, ndetse abakinnyi nka Ssekisambu na Ishimwe Fiston babonanaga neza.

Ku munota wa 53, As Kigali yabonye penariti ku ikosa Ynussu yakoreye Kone Lottin mu rubuga rw'amahina. Ku munota wa 55 Ishimwe Fiston yaje gutera penariti neza umupira ujya ruguru, umunyezamu wa APR FC ajya hepfo.

Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka, Opam ava mu kibuga, Mugisha Gilbert yinjiramo. As Kigali yakomeje gukina nibura ishaka inota rimwe, byatumye abakinnyi benshi birunda inyuma.

Ku munota wa 75" APR FC yakoze izindi mpindika, Hiboub ava mu kibuga hinjira Nshuti Innocent. Ku munota wa 82 APR FC yatsinze igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho ikosa.

Ni icyemezo kitavuzweho rumwe n'abantu bari ku kibuga, kuko umusifuzi wo hagati yari yemeje ko ari igitego, ndetse n'umupira ushyirwa mu rubuga hagati ariko nyuma biza kwemezwa ko habayeho ikosa.

Iminota 90 yageze, umusifuzi yongeraho iminota 10. Ku munota wa 93, Nshuti Innocent yaje gukururwa mu rubuga rw'amahina. Penariti yatewe na Nshuti Innocent, ariko umunyezamu Niyonkuru Pascal awukuramo neza, Nshuti Innocent yongejemo umupira ujya hanze.

Ishimwe Saleh yaje guhabwa ikarita y'umutuku kubera gusagararira umusifuzi wari utanze penariti, aho yamubwiraga ko nta bwenge afite. Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu, amakipe yombi agana amanota.

Igitego Victor Mbaoma yatsinze cyabaye icya 7 atsinze muri iyi shampiyona, ndetse ubu niwe ufite ibitego byinshi 

Ubu APR FC igumye ku mwanya wa 2 n'amanota 22 irushwa na Musanze FC inota rimwe. As Kigali ifashe umwanya wa 13 n'amanota 10. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136907/apr-fc-yabonye-umwanya-wa-mbere-irataruka-136907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)