APR na REG zageze muri 1/4 cy'ijonjora ry'Imikino Nyafurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu ijonjora ryo gushaka itike ya itike ya "FIBA Africa Women's Basketball League 2023", APR WBBC na REG WBBC yageze muri 1/4 cy'iri jonjora ririmo kubera mu Rwanda.

Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo ni bwo habaye imikino ya nyuma y'amatsinda aho yasize hamenyekanye amakipe yageze muri 1/4.

Ntabwo APR byagiyendekeye neza kuko yasoje itsindwa na Equity Bank yo muri Kenya amanota 63-56.

Nyamara niyo yari yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 14 ku 9 agace ka kabiri Equity Bank yagerageje kugabanya ikinyuranyo maze itsinda 16-15. Amakipe yagiye kuruhuka APR ifte 29 kuri 25.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ibintu byayigoye mu gace ka gatatu aho bayitsinze 22-13 bakanayisubira mu gace ka nyuma 16-14 umukino urangira ari 56-63 ya Equity Bank.

Equity Bank niyo yazamutse iyoboye itsinda A n'amanota 6, APR ifite 5 ni mu gihe Gradiators y'i Burundi yazamukanye 4 na Vijana Queens ya Tanzania izamukana 3.

REG WBBC nta kosa yakoze kuko yatsinze JKL Lady Dolphins yo muri Uganda amanota 66-65 mu mukino usoza itsinda B.

REG WBBC yatangiye neza agace ka igatsinda amanota 13-9, aya makipe yaje kunganya amanota 20-20 mu gace ka kabiri bajya kuruhuka 33 ya REG kuri 29 ya JKL Lady Dolphins.

REG yaje gutakaza agace ka gatatu ku manota 22-11 gusa nayo yaje gutsinda agace ka nyuma ku manota 22-14 umukino urangira yegukanye intsinzi ku manota 66-65.

KPA yo muri Kenya niyo yazamutse iyoboye itsinda B n'amanota 8, REG ya kabiri ifite 7, JKL Lady yazamutse ifite amanota 6, Nile Legends yazamukanye 5 ni mu gihe JKT Stars yo muri Tanzania ya nyuma muri iri tsinda yahise isezererwa.

Imikino ya 1/4 irakinwa uyu munsi saa 12h00' Nile Legends ikina Equity Bank, saa 14h30' Vijana Queens irakina na Kenya Port Authority.

Saa17h00' JK Lady yo muri Uganda iracakirana na APR WBBC ni mu gihe saa 19h00' Gratiators y'i Burundi iri bukina na REG WBBC.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-na-reg-zageze-muri-1-4-cy-ijonjora-ry-imikino-nyafurika-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)