Azaza bamaze gukina na Lile: Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ukina mu Bufaransa ategerejweho byinshi mu busatirizi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Thierry Musabyimana ukinira abatarengeje imyaka 19 ba Le Havre mu Bufaransa na we yemeye gukinira Amavubi.

Uyu mukinnyi akaba yaramaze kohererezwa ubutumire ndetse n'itike aho nta gihindutse azagera mu Rwanda ku wa Mbere nyuma yo gukina na Lile U19.

Thierry Musabyimana w'imyaka 18 akaba yaravukiye mu Bufaransa ku babyeyi babiri bombi b'abanyarwanda.

Uyu aje yiyongera ku munyezamu wa Royal Union Saint-Gilloise, Maxime Wenssens na we wamaze gutumizwaho n'ikipe y'igihugu Amavubi.

Muri iri jonjora, Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, ni imikino yose izabera mu Rwanda.



Source : https://yegob.rw/azaza-bamaze-gukina-na-lile-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-ukina-mu-bufaransa-ategerejweho-byinshi-mu-busatirizi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)