Bamwe banditse amateka abandi biranga! Uko A... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Duhereye muri Kenya ikipe ya Gormahia FC ku wa Gatandatu yanganyaga na Murang'a SEAL FC 0-0 muri shampiyona. Abakinnyi 2 b'Abanyarwanda bakina muri iyi kipe, Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge we ntabwo yari mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uyu mukino.

Kugeza ubu Gormahia FC iri kumwanya wa 2 muri Shampiyona ikaba irushwa inota rimwe n'ikipe ya mbere.

Muri Libya mu  Cyumweru  gishize ikipe ya Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry yo yabonaga intsinzi ya kabiri muri shampiyona itsinze Asswehly Misrata SC igitego 1-0 . Uyu myugariro w'Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino.

Dukomereje muri Sweden mu ikipe ya Sandkven IF yakinaga mu cyiciro cya 3 ikaba inakinamo Abanyarwanda 2 ku munsi w'ejo ku Cyumweru yari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko itsinze Umea ibitego 3-2. 

Iyi kipe yahise izamuka mu cyiciro cya 2 nyuma y'uko irangije shampiyona ariyo iyoboye n'amanota 65 irusha iyayikurikiraga amanota 3,muri uyu mukino Byiringiro Lague yari yabanje mu kibuga aza kuvamo ku munota wa 56 naho Yannick Mukunzi we yinjiyemo asimbuye ku munota wa 73.

Muri Norway ku munsi w'ejo ku Cyumweru ho muri FK Jerv ikinamo Mutsinzi Ange ntabwo ibintu byari bimeze neza kuko  yatsinzwe na Fredrikstad FK igitego 1-0 ihita imanuka mu Cyiciro cya 2. Uyu myugariro w'Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

Ku munsi w'ejo ku cyumweru kandi ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine ikaba inakinamo Bizimana Djihad yatsindwaga na Dynamo Kyiv ibitego 2-0. Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yabanje mu kibuga ndetse arangiza n'umukino.

Ku wa Gatanu SL16 Football Campus yo my cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo yatsindaga Jong KRC Genk ibitego 3-1. Uyu mukinnyi ukiri muto ukinira Amavubi yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa.

Ku bakinnyi batakandigiye mu kibuga ubwo amakipe yabo yakinaga ni Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri AS Far Rabat yo muri Morroco aho ikipe ye ku wa Gatandatu yatsindwaga na Olympic Saf, Noam Emeran ubwo ikipe ye ya FC Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ubwo ku munsi w'ejo ku Cyumweru yanganyaga na Roday 0-0 muri shampiyona ndetse na Rafael York ukina muri Gefle IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden wavunitse.

Kuri ubu biteganyijwe ko muri aba bakinnyi bakina hanze,abahamagawe n'Amavubi nyuma yo gukina iyi mikino bagomba gufata indege baza mu Rwanda ndetse bamwe bamaze kuhagera nka Ntwari Fiacre, Manzi Thierry ndetse na Hakim Sahabo.


Byiringiro Lague uri mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ubwo ikipe ye ya Sandkven IF yakoraga amateka izamuka mu cyiciro cya kabiri


Nyuma yo gukora amateka ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Sandkven IF 


Bizimana Djihad n'abagenzi be bakomera amashyi abafana nyuma yo gutsindwa


Hakim Sahabo ku mupira mu mukino Ikipe ye ya SL16 Football Campus yatsindagamo ibitego 3-1





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136434/bamwe-banditse-amateka-abandi-baramanuka-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye--136434.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)