Bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi ntibarimo gukozwa ibyo umutoza abakoresha ndetse bakanemeza ikintu gikomeye abakunzi b'ikipe y'igihugu bagarutse nyuma yo kubona uyu umutoza ahawe akazi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi ntibarimo gukozwa ibyo umutoza abakoresha ndetse bakanemeza ikintu gikomeye abakunzi b'ikipe y'igihugu bagarutse nyuma yo kubona uyu umutoza ahawe akazi

Hashize igihe kitagera ku byumweru 2 FERWAFA ihaye akazi umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yaho itandukanye na Carlos Alos Ferrer umunya-Esipanye wabonye akazi ahandi.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA umutoza wahawe akazi witwa Frank Torsten Spittler yatangiye gukoresha imyitozo ndetse ku ku munsi wejo hashize yahaye ikiganiro itangazamakuru yanga kwemeza ko agiye gukora ibitangaza ariko ko agiye gukora ibishoboka byose ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikabasha kubona intsinzi cyane imikino yo mu rugo.

Muri iyi myitozo uyu mutoza amaze iminsi akoresha benshi bakomeje gutungurwa ni uko arimo kwigisha abakinnyi gucenga harimo nabo benshi bavuga ko bidakenewe cyane nkaba myugariro ariko we bose akabibigisha. Amakuru YEGOB twamenye ni uko imyitozo uyu mutoza arimo gukoresha ntabwo abakinnyi bamwe babyishimiye ndetse abo muganiriye banemeza ko ubushobozi bwe bugererwa ku mashyi, bivuze ko ntakintu ashobora guhindura.

Ibi abakinnyi bavuga byanagarutsweho cyane ubwo Frank Torsten Spittler yahabwaga akazi kuko iyo ushatse ibigwi bye usanga ntahantu yakoze hakomeye ku buryo wakizera ko hari icyo agiye kumarira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imaze iminsi ubona ko ititwara neza kubera ibibazo byimikorere cyane cyane ku batoza.

Amavubi arimo kwitegura imikino 2 azakinira hano mu Rwanda harimo uwa Zimbabwe ndetse n'Afurika y'epfo mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi.

 

 



Source : https://yegob.rw/bamwe-mu-bakinnyi-bahamagawe-mu-amavubi-ntibarimo-gukozwa-ibyo-umutoza-abakoresha-ndetse-bakanemeza-ikintu-gikomeye-abakunzi-bikipe-yigihugu-bagarutse-nyuma-yo-kubona-uyu-umutoza-ahawe-akazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)