Bazahagarara nka Arsenal! Ada agiye gufata am... - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Kuri uyu wa 05 ugushyingo 2023, umuhanzikazi ADA araza gufata amajwi n'amashusho y'indirimbo ze 4 zigize umuzingo wa Gatatu ndetse agasubiramo zimwe mu ndirimbo ze zo mu bihe bitambutse.

Nk'uko Isi turimo isaba guhanga udushya, ifoto iteguza ibi birori byo gufata amajwi n'amashusho (Live recording) igaragaza abantu 11 bose bazafasha ADA bapanze mu buryo ikipe ipangwa ndetse n'umutoza mukuru ADA.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Manager wa ADA, Sam akaba ari n'umugabo we yasobanuye ko ibi birori bizaba ari akataraboneka anahishura indirimbo bazafata amajwi.

Sam yagize ati "Iyi live recording niy'indirimbo 4 zibanziriza izindi zizaba zigize umuzingo wa gatatu w'umuririmbyi Ada. Gusa muri iri fatamajwi n'amashusho, hazavugururwa na zimwe mu ndirimbo zo muri album ya mbere harimo iyitwa *Witinya* ifatwa nk'imwe mu ndirimbo zubahiriza ikirere cy'Umwuka wera."

Uretse kuba kandi bagiye gufata amajwi y'izo ndirimbo enye, ADA n'umuryango we bari mu byishimo byinshi byo kwibaruka nk'uko Sam yabitwemereye agahishura n'amazina bise umwana wabo. Â 

Sam yemeje ayo makuru ati "Nibyo Ada amaze amezi 5 yibarutse umwana wa kabiri twamwise Umwiza Anayah Joanna. Umwana ameze neza cyane turashima Imana."

Agaruka ku muziki we, Sam yahishuye ko impamvu Ada atari aherutse gusohora indirimbo nshya ari uko yari arwaye bihurirana n'uko kandi yari aherutse kwibaruka. Ibyo byose byatumye atabasha gukomeza gukora umuziki ku muvuduko wo hejuru.

Yagize ati "Nibyo Ada ntiyari aherutse gusohora indirimbo nshya bitewe nuko yamaze iminsi arwaye ndetse yakira agasanga akazi kenshi kamutegereje bityo kubona umwanya uhagije wo gukora indirimbo mu buryo bwiza bikamugora, wibuke ko nk'umugore aba afite izindi nshingano z'urugo. Ndetse zimwe muri izi ndirimbo agiye gukora zari zimaze imyaka irenga 2 ziri muri studio ariko akabura umwanya wo kuzisoza."

Agaruka kuri iki gitaramo kizafatirwamo amashusho, Sam yatangaje ko impamvu bahisemo kumenyekanisha igitaramo cyabo bakoresheje uburyo bwo gupanga abaririmbyi nk'ikipe y'umupira w'amaguru, yavuze ko ikigambiriwe ari ugushyira hamwe nk'ikipe kugira ngo bakore ibidasanzwe.

Yabisonuye ati "Igitaramo cyose kigomba kuba gifite umwihariko wacyo, cyane cyane iyo giteguwe n'inararibonye. Kuba Poster yacyo ikoze muri buriya buryo bwa line up z'abakinnyi ni urugero rwiza rwo kugaragaza Teamwork aribyo gukorera hamwe, abantu buzuzanya,ahubwo si 11 nk'uko ubivuze ni 12 na Ada arimo bakaba buzuye umubare w'abigishwa ba Yesu."

Nyuma yo gusobanura impamvu, Manager wa Ada twamubajije impamvu bahisemo kubahagarika nk'ikipe y'umupira w'amaguru aho kubahagarika ku murongo umwe ko n'ubundi bakomeza kuzuza inshingano zabo nk'uko byari biteganyijwe hanyuma avuga ko buri wese agomba kuba ari mu mwanya we akamenya inshingano afite mu ikipe kugira ngo bakorere hamwe.

Yagize ati "Nuko wenda bamwe muri bo badasanzwe bazwi cyane, ariko buriya mu izamu na ba myugariro hari abacuranzi hagati mu kibuga n'imbere hakaba abaririmbyi bazwi nkaba backing vocalist byumvikana nyine ko baba bunganira umu Lead. Indi mpamvu wenda navuga yarigenderewe ni ugukuraho karande yo kutamenyekana kwa hafi y'abacuranzi nabo baririmbyi aho usanga niyo bagiye kubafata amashusho bafotora ibiganza cyangwa ibirenge gusa. Njye mbifata nk'akarengane."

Ibi birori byo bizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Ugushyingo 2023 muri Nazareni Church i Rubavu.


ADA agiye gufata amashusho y'indirimbo 4 zibanziriza izindi zizaba zigize umuzingo wa Gatatu


Ada yari amaze iminsi adakora umuziki cyane kubera uburwayi ndetse no kubyara


Ubusanzwe Ada akunda umupira w'amaguru akaba ariyo mpamvu byamworoheye gukora ikipe y'abazamufasha

Bapanze nk'ikipe y'umupira w'amaguru 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136161/bazahagarara-nka-arsenal-ada-agiye-gufata-amajwi-namashusho-yindirimbo-4-136161.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 22, January 2025