Bigire ibanga ! Niba ushaka kugera ku ntsinzi yawe ni ngombwa ko ibi bintu 4 ubigira ibanga, Nta muntu n'umwe ugomba kubimenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intsinzi ni ikintu kiza mu buzima bwawe bwanjye mbese buri muntu buri minsi arabyuka akabyuka afite inzozi zo kuzagera ku nsinzi mu buzima bwe.

 

Insinzi yawe rero igira urufunguzo Kandi urwo rufunguzo ni wowe urubika mu gihe cyose witeguye kurukoresha ntakabuza ugera ku nsinzi yawe. Icyakora inzobere zivuga ko urwo rufunguzo rugizwe n'ibintu 4, Kandi ibyo bintu Nta wundi muntu ikwiye kubimenya kuko arirwo rufunguzo rwawe ruzakugeza ku nsinzi.

 

Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku bintu udakwiye gusangiza abandi.Dore ibintu 4 ikwiye kugira ibanga mu rugendo rwawe rwo kugera ku nsinzi;

 

1.Intumbero ndetse n'intego zawe : Mu buzima umuntu wese agira intego, byabintu wifuza gukora byabintu wifuza kugeraho rero ni ngombwa ko ugira ibanga ibyo bintu ku buryo nawundi ukwiye kumenya icyo ushaka kugeraho kuko iyo ubivuze ni hahandi abantu batangira kwivanga mu rugendo rwawe arinabwo baguca intege.

 

2.Imitungo yawe: Si ngombwa ko abantu bamenya imitungo yawe mbese ngo bamenye ngo winjiza angahe, kubera ko mu gihe ubivuze ushobora gutera ishyari abandi bityo bigatuma urugendo rwawe rugana ku nsinzi rukuvuna ugahura nibisitaza bituruka ku ishyari.

 

3.Intege nke zawe: Zirikana ko mu buzima bwawe Nta muntu ubaho utagira intege nke ze, rero Niba umaze kumenya ahantu ufite intege nke hagire ibanga kuko bashobora kwifashisha intege nke zawe mukukurwanya bityo bikakugora kugera ku ntego zawe wihaye mu buzima bwawe.

4.Udushya: Hari igihe usanze mu buzima busanzwe uri wa muntu ugira udushya cyane, rero ni ngombwa ko utwo dushya utadusangiza abo ubonye Bose kuko bashobora kukwibira ibitecyerezo rero bigire ibanga.Insinzi burigihe uzana nibitambo rero ibi bintu bigire ibanga.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: News Hub Creator

The post Bigire ibanga ! Niba ushaka kugera ku ntsinzi yawe ni ngombwa ko ibi bintu 4 ubigira ibanga, Nta muntu n'umwe ugomba kubimenya appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/bigire-ibanga-niba-ushaka-kugera-ku-ntsinzi-yawe-ni-ngombwa-ko-ibi-bintu-4-ubigira-ibanga-nta-muntu-numwe-ugomba-kubimenya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)