Mu ntara y'uburasirazuba mu karere ka Ngoma abanyeshuri biga ku kigo cya GS Gahushyi ubuzima bwabo buri mu kaga.
Ibi byabaye nyuma y'uko abo banyeshuri bariye ibiryo bikekwa ko byari byarozwe mu buryo butazwi.
Abo banyeshuri bajyanywe ku bitaro igitaraganya batangira kwitabwaho n'abaganga aborohewe bagataha nk'uko umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kibungo yabitangarije umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru.