Biravugwa ko hari abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'ikipe y'Igihugu Amavubi ariko batatangajwe muri 30 umutoza yashyize ahabona.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje abakinnyi 30 bahamagawe n'umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler guhangana na Zimbambwe tariki ya 15 Ugushyingo na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo imikino yose izabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Mu bakinnyi 30 bahamagawe benshi babonye ari amazina asanzwe mu ikipe y'igihugu nta mazina mashya arimo nk'uko byari byitezwe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 30 batangajwe atari bo bonyine bahamagawe ahubwo hari andi mazina yiganjemo abakinnyi bazaba bahamagawe bwa mbere bashobora kugaragara kuri uyu mikino.
Bivugwa ko ari abakinnyi bane cyangwa batanu barangajwe imbere n'umunyezamu wa Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens.
Undi mukinnyi wavuzwe muri aba bakinnyi ushobora kuba yahamagawe ni rutahizamu Johan Marvin Kury wa Yverdon Sport FC II mu Busuwisi. Uyu we n'umutoza uheruka Carlos Alos yigeze kumuhamagara ariko ntiyaza, FERWAFA yakomeje ibiganiro na we aho amakuru avuga ko byarangiye yemeye ndetse aka agomba kuza.
Bivugwa ko kandi abakinnyi bandi bohererejwe ubutumire barimo umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Le Havre mu Bufaransa, myugariro wo ku ruhande rw'iburyo bivugwa ko ari Noe Uwimana ukinira Philadelphia Union muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'undi myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi.
Abakinnyi 30 bahamagawe mu Mavubi
Abanyezamu:
Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y'Epfo)
Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
Muhawenayo Gad (Musanze FC)
Ba myugariro:
Omborenga Fitina (APR FC)
Serumogo Ali (Rayon Sports)
Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
Ishimwe Christian (APR FC)
Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
Niyigena Clément (APR FC)
Mitima Isaac (Rayon Sports)
Abakina Hagati
Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
Hakim Sahabo (Standard de Liège)
Muhire Kevin (Rayon Sports)
Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)
Ba rutahizamu
Mugenzi Bienvenu (Police FC)
Sibomana Patrick (Gor Mahia)
Mugisha Didier (Police FC)
Nshuti Innocent (APR FC)
Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
Mugisha Gilbert (APR FC)
Gitego Arthur (Marines FC)
Rafael York (Gegle IF, Norvège)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biravugwa-amasura-mashya-mu-mavubi-atari-muri-30-bahamagawe