Niyo Bosco wazamuwe na Mulindahabi Irene agiye kwinjira muri Kikac Music ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza.Iyi nzu yatangiye kuganira na Niyo Bosco kugira ngo batangire imikoranire izamara imyaka 2 ariyo imureberera inyungu.
Â
Kugeza ubu nta nzu nimwe yigeze ifasha Niyo Bosco nk'uko bigaragara kumbuga Nkoranyambaga ze gusa hari iyitwa Metro Afro Okkama aherutse gusezeramo igaragaraza ko ifasha Niyo Bosco na Confy n'abandi.
Â
Niyo Bosco ni umwe   mu bahanzi beza u Rwanda rufite na cyane ko yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ; Urugi.
Â
Ubwo yafashwaga na M Irene nibwo yamamaye ndetse akora indirimbo nyinshi kandi nziza.Kuva batandukana nta wundi mushoramari , wari wafasha Niyo Bosco mu buryo bugaragara.
The post Bosco umaze igihe adashyira hanze indirimbo agiye kujya muri Kikac Music ibarizwamo Bwiza appeared first on The Custom Reports.