Rwemeje ko ikirego cy'indishyi cya M.J. nta shingiro gifite n'icyo kwiregura ku ndishyi cya Ishimwe Thierry nacyo nta shingiro gifite. Rwemeje ko indishyi zidatangwa muri uru rubanza. Urukiko rwategetse ko Ishimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa. Rutegetse ko amagarama ahera ku isanduku ya Leta.
Â
Uyu mwanzuro wari gusomwa saa Saba z'amanywa ariko wasomwe mbere y'isaha bitewe nuko umucamanza yarwaye yagiye kwivuza. Titi Brown yari amaze imyaka 2 afungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere. Umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 Saa Yine n'igice za mu gitondo.
Inkuru bifitanye isano wasoma ijyanye n'uru rubanza rwa Tity Brown
Imyaka ibiri yari ishize 'Titi Brown' afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka NyarugengeÂ
Titi ari kumwe n'umunyamategeko we Mbonima Elias bagendanye mu rugendo rw'uru rubanza
Icyemezo cy'urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023