Bruce Melodie ukunze kwitazira akazina ka 'Munyakazi' bisobanuye ko ari Umukozi ukora cyane utajya uzana ibintu by'ubunebwe mu kazi ke, abinyujije ku rubuga rwe rwa Threads, yagize ati: "Mwite ku magambo yanjye, umunsi umwe nzazana ibihembo bya Grammy mu rw'imisozi igihumbi".
Ugerageje kunyuza amaso mu bitekerezo byatanzwe kuri izi ntego afite, abantu benshi ubona ko babyishimiye cyane ndetse ukabona ko bari no kumwifuriza amahirwe masa. Si ibyo gusa kuko abandi bafana be bishimiye intera akomeje gutera mu kwagura muzika Nyarwanda no guharanira guha abakunzi be ibyishimo bisendereye.
Tariki 21 Ukwakira 2023, ni bwo mu Rwanda hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku nshuro yabyo ya mbere ku mugabane wa Afurika. Ni ibihembo byitabiriwe n'ibyamamare mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye, birimo abaje guhatana mu bihembo, abaje gushyigikira abahanzi babo bakunda n'abandi bari baje mu zindi gahunda zitandukanye ariko zerekeranye n'ibi bihembo.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batazigera bibagirwa amateka barikoreyemo, ubwo yatwaraga igihembo cy'umuhanzi Nyarwanda mwiza muri ibi bihembo.
Uyu muhanzi kandi amaze kwibikaho ibikombe byinshi bitangirwa hano mu Rwanda ndetse akunze guhatana mu bihembo byinshi mpuzamahanga n'ubwo ataratangira kugira amahirwe yo kubyegukana.
Ibi bihembo bikomeye mu isi y'umuziki Melodie amaramaje gutwara, biranugwanugwa ko bishobora gutangirwa i Kigali mu mwaka wa 2025 cyangwa se 2026 bitewe n'umwaka ubuyobozi bwa Recording Academy itegura ibi bihembo yaba yemerenyijwe na Leta y'u Rwanda.
'Grammy Awards', ni ibihembo byatangiye ku itariki ya 4 Gicurasi 1959, bikaba bitegurwa na Recording Academy iherereye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Ni ibihembo byatangiye bitangwa mu buryo bwo gushimira no guha agaciro abahanzi bakoze neza, bikaba bitangwa rimwe mu mwaka.
Bifatwa nka kimwe mu bihembo biza imbere bikomeye cyane mu isi yose ya Muzika bitewe n'agaciro gakomeye bifite. Ibi bihembo kandi biza muri bine bya mbere bigize imyidagaduro yo ku isi hakubiyemo ibihembo byo muri Sinema, Ikinamico n'ibindi bitandukanye.
Ubwo harimo ibizwi nka Emmy Awards, Tony Awards na Academy cyangwa se 'Oscars' Awards n Grammy Awards.
Iyo umuhanzi agize amahirwe yo gutanga indirimbo ye ikakirwa (ikemererwa guhatana muri ibi bihembo), hakurikiraho urugamba rwo gutorwa. Bitewe n'icyiciro umuhanzi ahatanyemo (ashobora kuba Album nziza, indirimbo nziza, Amashusho meza, n'ibindi), icyo abafana batoye cyane ni cyo kiba cyegukanye igihembo.
Ni ukuvuga ngo bakurikiza amajwi y'abatoye kugira ngo umuhanzi yegukane igihembo, igihe igihangano nta muntu wagitoye, ntabwo ushobora kwegukana ibi bihembo. Ikintu cya mbere kigora abahanzi, ni ukubona igihangano cyabo gifashwe ngo gihatane.Â
Abahanzi benshi ba Afurika mu binyejana byatambutse bagerageje uko bashoboye batanga ibihangano byabo kugira ngo byakirwe bihatane muri ibi bihembo, ariko byabaye ingorabahazi. Gusa iyi minsi ibintu bisa nk'ibyahindutse kuko ubona ko noneho bari kubihatanamo kuva aho muzika ya Afurika noneho itangiye kwigaragariza amahanga.
Kugira ngo wumve uburyo ibi bihembo atari agafu k'imvugwa rimwe, bitavugishwa amatama gusa ndetse n'uburyo birenze, n'ubwo umuhanzi atatwara igihembo na kimwe, ariko byonyine kuba yabashije kubihatanamo, biba bingana no kubitwara kuko riba ari ishema rikomeye ndetse ako kantu akagenderaho ubuzima bwe bwose bitewe n'agaciro ibi bihembo bifite.
Ibi byose wabibaza umuhanzi Eddy Kenzo wigeze kugira amahirwe yo kubikandagizamo ikirenge hanyuma ukareba n'ibyishimo uwitwa Davido afite muri iyi minsi nyuma y'uko atanze ibihangano bye bikemerwa ndetse akabasha no kugira amahirwe yo kubihatanamo. Ibi nibyo bihembo Bruce Melodie ashaka kwegukana akazana mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Bruce Melodie arashaka kuzana igihembo cya Grammy Award nyuma ya Trace Award
Grammy Awards ntabwo ari agafu k'imvugwa rimwe kuko byonyine no kuyihatanamo bingana no kuyitwara