
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wa nyuma w'Ukwezi k'Ugushyingo 2023 mu ihema rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk'i Nyamirambo, habereye igitaramo Kigali Kulture Konnect cyahurije hamwe abakunzi b'injyana gakondo.
Ni igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bakomeye muri iyi njyana barimo Ruti Joel, umusizi Rumaga Junior, Itorero Inyamibwa ndetse n'itsinda rigezweho mu gucuranga umuziki ugezweho Shauku Band. Kuva ku isaha ya saa moya [19:00 PM] aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro bari kuryoherwa n'umuziki wacurangagwa.
Jabo Ignace uri mu banyeshuri banyuze mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda ryahoze ku Nyundo yizemo ubwo ryatangizwaga guhera mu 2014 agasoza mu 2016, niwe wabimburiye abandi, akurikirwa n'Itorero Inyamibwa ryaririmbye indirimbo nyinshi zamenyekanye mu myaka yatambutse.
Iri torero ryaririmbye indirimbo zirimo Bagore Beza, Amahoro ku giti cy'umuntu ya François Nkurunziza, Ubuki buzira insinda, Umwami atanga Inka, n'izindi nyinshi zabiciye bigacika mu myaka yatambutse.Iri torero ryataramiye abantu ubugira kabiri mu bice binyuranye.
Nyuma y'iri torero Umusizi Rumaga afatanyije n'Umunyarwenya Rusine bashyize imbaga yitabiriye iki gitaramo ku birenge, nyuma yo gusubiramo igisigo bakoranye cyiswe 'Intambara y'Ibinyobwa'. Rusine yavanzemo urwenya rwinshi abantu kwihangana biranga barenzaho amashyi.
Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo 'Umugore si umuntu', Igisabisho' n'ibindi byanyuze ababarirwa mu 2000 bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali. Mbere yo kuva ku ruhimbi uyu musore yaririmbye igisigo yise 'Intango y'Ubumwe' yakoranye n'abahanzi barimo Nyakwigendera Yvan Buravan rubanda bamufasha kukiririmba.
Shauku Band yahise yurira urubyiniro nyuma yo gufasha Rumaga gutarama, basusurutsa abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu bihangano byakunzwe cyane n'abakurikira umuco nyarwanda birimo ''Kabanyana k'abakobwa'' yaririmbwe na Kabanyana Liberata wo mu Rukerereza, 'Zana inzoga'' ya Sebatunzi n'izindi.
Hagati mu gitaramo abari mu myanya ya Gold yari ihagaze ibihumbi 200 Rwf bahawe rugari ngo baryoherwe n'ibyo kurya bya Kinyarwanda birimo Imbuto, imyumbati, Amateke, Inyama, Ibishyimbo, Imyungu, n'ibindi bitandukanye byari byateguriwe abari muri iyo myanya.
Nyuma yo kwiyakira no gusangira aya mafunguro gakondo, Rushingwabirori yahise yakira Umuhanzi Ruti Joel ugezweho muri iki gihe mu njyana gakondo, atangirira ku ndirimbo 'Nyambo' iri kuri alubumu 'Musomandera' yakunzwe n'abatari bake.
Mbere yo gukomeza yahise anyuzamo indirimbo 'Oya' y'Umuhanzi Yvan Buravan wahoze ari inshuti ye magara, abantu bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye. Nyuma yo kunamira Yvan Buravan umaze umwaka urenga atabarutse, Ruti yahise akomereza ku zindi ndirimbo zigize 'Musomandera' zirimo 'Cunda' n'izindi.
Ageze kuri 'Amaliza' yakunzwe na benshi abitabiriye bahagurutse batangira guhamiriza, ibyamamare birimo Umubyinnyi Titi Brown uherutse gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, Mariya Yohana, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Nyambo Jesca, n'abandi bizihiwe cyane.
Uretse kwizihirwa ibi byamamare byahagurutse bifasha Ruti Joel kuririmba iyi ndirimbo kugeza irangiye, barenzaho gufatanya iyitwa 'Igikobwa' yamwubakiye izina, aba ari nayo asorezaho abantu baherekezwa n'indi izwi cyane yise 'Cyane'.
Rumaga na Rusine basubiyemo igisigo 'Intambara y'Ibinyobwa' ku rubyiniroÂ
Rumaga yunamiye Yvan Buravan mu ndirimbo 'Intango y'Ubumwe' bakoranye
Umusizi Junior Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo 'Igisabisho'
Itsinda rya Shauku Band ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe byo hambere
Inyamibwa zataramye ubugira kabiri
Itorero Inyamibwa ryishimiwe na benshi
Inyamibwa zakubise umurishyo, abanyarwanda barahaguruka
Mariya Yohana yari mu bantu bitabiriye iki gitaramo
Abaguze amatike ya Gold bahawe ibyo kurya bya Kinyarwanda
Abarimo Titi Brown banyuzwe n'ibyo kurya bya Kinyarwanda
Umuntu yiyaruriraga ibyo kurya byamunyuze
Imbuto zari ziganje muri ibi byo kurya bya Gakondo
Rumata yinjiriye mu ndirimbo 'Nyambo' iri kuri alubumu 'Musomandera'
Ruti Joel yahagurukije n'iyonka muri iki gitaramo
Ruti Joel yagaragarijwe urukundo rudasanzwe
Joel ageze kuri 'Amaliza' ibyamamare byose byahagurukiye kumwikiriza
Yanyuzagamo agasuhuza abarimo Juno Kizigenza ubwo yari ku rubyiniro
Juno kizigenza yari mu byamamare bitabiriye igitaramo Kigali Kulture KonnectÂ
Dany Nanone umuraperi ugezweho mu ndirimbo zitandukanye, yari mu bitabiriyeÂ
Kanda hano wihere ijisho uburyo Ruti Joel n'abandi babigenze muri iki gitaramoÂ
">
AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com
VIDEO: Dieudonne Murenzi - inyaRwanda Tv