Burya koko uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize! Amavubi yananiwe kurwinga Zimbabwe yagize ibyago.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yanganyije 0-0 n'ikipe y'igihugu ya Zimbabwe yagize ibyago byo gupfusha umunyezamu wabo George Chigova wazize indwara y'umutima.
Amavubi yari yambaye imyambaro mishya ndetse yatozwaga n'umutoza mushya wasimbuye Carlos imbere y'abakunzi bayo kuri sitade mpuzamahanga ya Huye yananiwe gutsinda umukino maze acyura inota rimwe.
Uyu mukino wahuzaga Amavubi na Zimbabwe n'umukino wo gushaka itike yo gukina imikino y'igikombe cy'Isi cyo muri 2026.
Â