Bushali yandikiye amateka i Bugande imbere y'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bushali yitabiriye iri serukiramuco ari uwa mbere ndetse aba umunyarwanda ukoze aya mateka kuko niwe ubashije kuririmbamo.

Bushali wahagurutse i Kigali ku wa Gatatu w'iki cyumweru ari kumwe n'itsinda rigari rya KinyaTrap, yabwiye InyaRwanda.com ko ubu umuziki nyarwanda uri ku rwego rwiza kandi ko ari ibyo aharanira.

Ati "Ni ibintu byo kwishimira kuba ari njye munyarwanda wa mbere ubashije kuririmba muri Nyege Nyege Festival muri Uganda. Wabonye urukundo banyeretse muri iki gitaramo, nagombaga gukora uko nshoboye nkahagararira neza igihugu cyanjye. Kinyatrap ku mugongo."

InyaRwanda.com iri muri Uganda gukurikirana byinshi kuri iri serukiramuco, yageze mu mujyi wa Jinja urenze Kampala.

Bushali wagiye ku rubyiniro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo A Pass, Eddy Kenzo na Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo.

Bushali wagiye ku rubyiniro ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice, yahereye ku ndirimbo 'Ubute' izasohoka kuri Album ye yise "Full Moon" maze aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'Ku Gasima', 'Mukwaha', 'KinyaTrap', 'Kamwe', 'Kurura', 'Nakumena Amaso' ,250 n'izindi.

Ubwo uyu muhanzi yari ari kuribyiniro imvura yaguye ariko abantu ntibakwanga nayo bakomeza kuririmbana ubona ko banyuzwe n'uyu muraperi.

Hashize iminsi mike Leta ya Amerika n'u Bwongereza bakebuye abaturage babo kwigengesera mu gihe baba bitabiriye iserukiramuco rya 'Nyege Nyege' muri Uganda bitewe n'ibikorwa by'iterabwoba bikunze kuharangwa.

Bavuze ko harangwa n'imitwe y'iterabwoba ikunze kwibasira no guhohotera abantu harimo kubambura utwabo, kubica ndetse bakaba batarebera n'irihumye abanyamahanga bityo ko bagomba kuhitondera.

Nicolai ni umuturage wo mu gihugu cy'u Burusiya (Russia) waje kwitabira iri serukiramuco rya 'Nyege Nyege' ku nshuro yaryo ya 8 riri kubera mu mujyi wa Jinja ho muri Uganda.

Uyu musore yavuze ko yagombaga guserukana n'umukunzi we wo muri Amerika ariko byarangiye amutengushye ntiyahagera.

Yavuze ko umukobwa yatewe ubwoba n'ibyavuzwe na Leta ye ya Amerika by'uko muri iki gihugu cya Uganda harangwa n'imitwe y'iterabwoba iba igamije kugirira nabi abantu birimo no kubica.

Bityo akimara kumva uwo muburo, byamuteye ubwoba bituma yumva ko atagomba kugera ahantu nk'aho cyane ko yumvaga ko Uko bizagenda kose ashobora kuzahaburira ubuzima.

Yagize ati "Yahagaritse urugendo rw'indege yari afite ariko njyewe nari namaze kugera muri Uganda, icyo gihe nanjye mpagera numvise mfitemo akantu k'ubwoba ariko natangiye gusoma ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano ari wose bituma ubwoba bushira ntangira kwisanzura.

Ubu ndi guhamagara umukunzi wanjye ngo aze turyoshye muri iki kirori ariko yananiye avuga ko adashaka kwipfira".

Mu mujyi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco rya 'Nyege Nyege', hari hakubise huzuye, abazungu n'abandi banyamahanga benshi babukereye.

Gusa nk'uko babigiriwemo inama na Leta zabo bagasabwa kwirinda, ubona  ko abanyamahanga ari bake ndetse ukabona ko bari kwirinda akavuyo k'abantu.

Ugereranije n'umubare w'abanyamerika n'abanyaburayi bari bitezweho kwitabira iri serukiramuco, ubona ko bagabanutse cyane nyuma y'umuburo wa Leta ya Amerika n'u Bwongereza batanze kuri iri serukiramuco.

Benshi batinye kuhagera kuko bavugaga ko bashobora kuhasiga ubuzima bitewe n'ibyihebe biherereye muri aka gace nk'uko byatangajwe.

Umutekano wakajijwe muri Jinja ahari kubera iri serukiramuco, Polisi ya Uganda iherutse gutangaza ko ibyo Amerika n'u Bwongereza bavuze ari ibihuha kuko bo bafite umutekano uhagije kandi babyizeye neza bityo nta kintu kizakoma mu nkokora iri serukiramuco.

Perezida Museveni nawe aherutse gutangaza ko abaturage bose bagomba kuba maso muri iki kirori kizahuruza amahanga, kabone nubwo inzego z'umutekano zikomeje kuwukaza.


Umuraperi Bushali ku rubyiniro mu iserukiramuco rya 'Nyege Nyege' muri Uganda



Bushali yaririmbiye abarenga ibihumbi 50 muri iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya munani



Bushali yitaye cyane ku kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise 'Full Moon'




Urubyiruko rwiganje cyane mu bitabiriye iri serukiramuco rikomeye muri Uganda 




Bushali yavuze ko umuziki w'u Rwanda ugeze ku rwego rwiza nyuma yo gutanga ibyishimo muri Uganda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136421/uganda-bushali-yanditse-amateka-imbere-yabarenga-ibihumbi-50-bitabiriye-iserukiramuco-rya--136421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)