Butera Knowless yasohoye indirimbo kuri Album... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi wo muri Kina Music yasohoye iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, nyuma y'iminsi yari ishize ayiteguje abafana n'abakunzi b'umuziki muri rusange, bari bamaze igihe bategereje ibihangano bye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knowless yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kurushaho kwagura urugendo rw'umuziki we ku rwego Mpuzamahanga nk'imwe mu ntego yubakiyeho ibikorwa bye by'umuziki.

Ni indirimbo avuga ko yakozwe mu buryo bw'amajwi na The Major na Ishimwe Karake Clement inononsorwa na Bulamu Vybz; ni mu gihe amashusho yakozwe na Meddy n'aho amafoto afatwa na Frank Axel.

Knowless avuga ko umusore yifashishije mu gukina inkuru y'urukundo aririmba muri iyi ndirimbo, ari umunyamideli usanzwe ari umukinnyi wa filime muri Tanzania.

Asobanura ko muri rusange iyi ndirimbo yitsa ku butumwa bwo kutaripfana igihe ufite uwo ukunda 'bimubwire'.

Knowless avuga ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba zigize Album ye Gatandatu izasohoka umwaka utaha.

Uyu munyamuziki avuga ko ashingiye ku kuntu album ye ya Gatanu yakiriwe, byamuteye imbaraga zo gutangira gutegura indirimbo zigize album ya Gatandatu.

Ati 'Nk'uko nabivugaga ibiruhuko byarangiye...ubu ni ugukora, ibikorwa rero birahari, ndi gukora kuri album yanjye ya gatandatu ariko na mbere y'uko isohoka hari izindi ndirimbo, hari n'ibindi bikorwa bigomba gusohoka..."

Knowless avuga ko mbere yo gushyira hanze album, abanza kuyumva akayikunda, kuko adashobora guha abantu ikintu nawe atakunze.

Yavuze ko album ye ya Gatandatu ari nziza kandi 'itandukanye n'izindi zabanje'. Kuri we, avuga ko umuhanzi ajyana n'ibihe, ari nayo mpamvu buri gihe akora arushaho gusiga isura nziza y'ibikorwa bye ashingiye ku byabanje.

Butera avuga ko album ye ya Gatanu yacuruje cyane, kuko ari nayo imufashije ku kuba agiye gutangira urugendo rwo gukora indirimbo zigize album ye ya Gatandatu.

Yavuze ko album ari ikintu kidasaza, kuko buri gihe uko umuntu ayumvishe hari ibyo imwinjiriza. Ati "Hari icyo byabyaye kandi kizima, cyaduteye imbaraga zo kuba turi gukora kuri album ya gatandatu."

Knowless avuga ko ari gutegura iyi album mu gihe ari no gukurikirana amasomo y'Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD'. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko yafashe icyemezo cyo gukomeza amasomo nyuma yo gusoza 'Master's' mu bijyanye n'ibaruramari.

Mu Ukuboza 2019, Knowless yabwiye InyaRwanda ko muri we afite inyota yo kwiyungura ubumenyi ari nayo mpamvu nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cy'amasomo cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yanakomeje kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Yavuze ko yigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza ya Christian University ibarizwa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byari ibihe bitoroshye kuri we kuko byamusabye guhuza inshingano z'urugo, umuziki n'amasomo.


Butera Knowless yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo 'Oya Shan'


Knowless yavuze ko ari gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album ye ya Gatandatu


Butera avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo zita ku rukundo n'ubuzima busanzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OYA SHAN' YA BUTERA KNOWLESS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136385/butera-knowless-yasohoye-indirimbo-kuri-album-ya-6-yakoreye-muri-tanzania-video-136385.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)