Bwa mbere Bruce Melodie yavuze agahinda yatewe n'izina 'Kinyusi' n'inkomoko yaryo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yavuze ko izina yataziriwe rya "Kinyusi" ryamubabaje cyane ariko ariko ubu akaba asigaye aryemera.

Niba warakinnye umupira w'amaguru nta kuntu waba utazi iri jambo "Ikinyusi", ryakoreshwaga nko kugaragaza ko umuntu akinana inkweto ishaje.

Umuntu yambaraga inkweto yabona itakigezweho atayiserukana mu bantu ati "yabaye ikinyusi, ni ukuzajya nyikinisha", bivuze ko Ikinyusi ari Inkweto ishaje.

Nyakwigendera Yanga wari uzwi cyane mu mwuga wo gusobanura filime, ni benshi yagiye abatiza amazina kandi akabafata mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nk'iyo yajyaga gutangira filime yabanzirizwaga n'indirimbo, rero ugasanga umuhanzi wayiririmbye ntavuga amazina neza ahubwo we akayahindura uko abishaka biri butume abari burebe filime bishima.

Nka Bruce Melodie ugasanga yamwise nka "Kinyusi Melodi", Jay Polly yakundaga kumwita "Jompolo" n'abandi.

Mu mashusho Bruce Melodie yashyize hanze, agaruka kuri iri zina yavuze ko ryamubabaje cyane kandi ko nta gushindikanya rishobora kuba ryarazanywe na Yanga.

Ati "Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi ni Yanga warinyise, niba ari Yanga niba ari ba Rocky nkajya numva, ikinyusi uracyumva man? Ikinyusi man ni igikweto cyacitse, ugaca ku muntu ngo ni umufana wawe aragukunda ukujya kumva ngo 'Kinyusi Melodie'"

Yakomeje avuga ko ubu yaryemeye kuko izina ari irikujije ndetse ashaka no kuzaryongera mu mazina ye kuri Instagram.

Ati: "Ariko ubu ng'ubu nararyemeye izina ni irikujije ndashaka kuzarishyira kuri Instagram muri 'Bio', Kinyusi Melodie, abantu ni abagome."

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho kandi bakunzwe cyane muri iyi minsi, aheruka gushyira hanze indirimbo "When She is Around" yakoranye n'Umunyabigwi w'Umunyamerika Shaggy akaba ari "Funga Macho" ya Bruce Melodie basubiyemo.

Bruce Melodie yavuze uburyo yababajwe no kwitwa Kinyusi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-bruce-melodie-yavuze-agahinda-yatewe-n-izina-kinyusi-n-inkomoko-yaryo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)