Kuba Harmonize akomeje kwiratana ibihembo n'ikamba yahawe muri African Entertainment Awards bituma Diamond Platnumz asubira hasi.Nyuma y'ibyo inshuti ya Simba yahise itangaza ko ibihembo n'ikamba byahawe Harmonize ari Fake.
Â
Kizigenza muri muzika ya Afurika Diamond Platnumz yaciye ku irembo , abwira Harmonize ko ibihembo yahawe nta gaciro bifite ndetse ko ngo ari ibya Fake [ Pirate ]. Binyuze kuwitwa BabaLevo [ Father Levo ] , ubwo yaganiraga n'itangazamakuru yirinze kurya iminwa.
Â
Baba Levo inshuti ya Diamond Platnumz yagize ati:' Ntabwo twashyigikira ibihembo by'abana nkabiriya.Niyo mpamvu abandi bahanzi basanze nta gaciro bifite bakanga kubishyira kumbuga zabo.
Erega biriya bihembo arimo kwiratana n'ibye wenyine [ Harmonize ], kuko ntawundi muhanzi wabishyize hanze, kuko ni uduhembo duto cyane nka tumwe dutangwa mu marushanwa yo munsengero'.
Â
Baba Levo yatangaje ibi nyuma y'aho Harmonize yegukanye ibihembo 3 bitangirwa muri Amerika.
Â
Igihembo cya Mbere , ni igihembo kiva mu majwi y'abatoye ,'Umuhanzi mwiza wa Afurika mu mwaka, Amashusho y'indirimbo y'umwaka, Single Again, n'igihembo cy'umuhanzi wateje imbere Bongo Flava.
Â
Muri ibi bihembo Harmonize yatsinze abarimo ; Asake [ Nigeria ] , Libianca wo muri Cameroon , Burna Boy, Davido , Tiwa Savage, Yemi Alade , Rema, Diamond Platnumz n'abandi.
The post 'Ibihembo byahawe Harmonize nibya Fake' ! Inshuti ya Diamond Platnumz yagaragaje ko Harmonize yahawe ibihembo bidafite agaciro appeared first on The Custom Reports.