Byamusabye kureka akazi! Ccile Kayirebwa yav... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ubwo yashyiraga akadomo ku gitaramo cy'iserukiramuco 'MTN Iwacu Muzika Festival' yahuriyemo n'abandi bahanzi cyabere muri BK Arena.

Kayirebwa yaririmbye ahuhira  mu ngata abandi bahanzi bamubanjirije barimo Muyango Jean Marie, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga, Itorero Inyamibwa n'Itorero Inganzo Ngari.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka 'Umunezero', 'Inyange Muhorakeye' n'izindi. Ubwo yari ageze ku ndirimbo ye 'Ngarara', uyu munyabigwi yavuze ko yayigishijwe n'umukecuru 'nkiri agakobwa kangana urwara' (yatebyaga mu kumvikanisha ko yari akiri muto).'

Yavuze ko yagiye kumenya iyi ndirimbo nyuma y'igihe cyari gishize yinginga cyane uyu mukecuru ngo ayimwigishe.

Kayirebwa avuga ko icyo gihe yari umukozi ahitwa i Musha. Uyu mukecuru wayimwigishije 'yari nyina w'umukobwa w'umwe mu barimukazi nakoreshaga'.

Byamusabye kureka akazi! Kayirebwa yavuze ko nyuma yo kumva uburyo iyi ndirimbo yaganje muri we ariko atazi kuyiririmba neza, byamusabye kureka akazi mu gihe cy'amasaha make asiga abandi ku kazi ajya kureba uriya mukecuru.

Akimara guhura n'uriya mukecuru, yamubajije impamvu yamusanze mu rugo wenyine bari kumwe, undi amusubiza ko 'naje kugirango undirimbire 'Ngarara' kandi uyinyigishe'.

Uyu mukecuru yabwiye Kayirebwa ko atakoroherwa no kuririmba ku manywa, kandi ko icyo gihe yari yicaye imbere y'umuryango.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye, uyu mukecuru yinjiye mu nzu yicara ku ntebe ya Kinyarwanda ubundi yegama ku nkingi yiyorosa 'agatambaro mu maso'.

Kayirebwa avuga ko muri ako kanya uriya mukecuru yahise atangira kuririmba iyi ndirimbo no kuyimusobanurira, kandi amusaba kuza gufata neza ibyo yamubwiye.

Yamusobanuriye ko iyi ndirimbo ishingiye ku batware ba kera bagiraga ingo nyinshi, ahanini biturutse ku kuba barayoboraga uturere twinshi, muri buri karere ugasanga afitemo urugo n'umugore we. Ati "[Umutware] akabasura [asura abagore be] akagira igihe cya buri wese agenda."

Kayirebwa avuga ko iyi ndirimbo yitsa cyane kuri umwe mu bagore wakumbuye 'umutware' noneho ajya mu nzira ayoboza aho umutware we ari.

Ati "…Noneho rero umwe asize [Umugore wasizwe n'umutware] agenda ajya mu bandi, abandi mu mazu ye mu ngo aramukumbura, aramukumbura cyane (abisubiramo) noneho akajya mu nzira rero, ngo arashaka kuyoboza aho umutware we ari."

Kayirebwa amenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n'izindi.

Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' i Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye. 

Kayirebwa yatangaje ko byamusabye kureka akazi ajya kureba umukecuru wamwigishije indirimbo 'Ngarara' 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGARARA' YA KAYIREBWA

">

KANDA HANO UREBE UKO KAYIREBWA YITWAYE MURI MTN IWACU MUZIKA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136967/byamusabye-kureka-akazi-cecile-kayirebwa-yavuze-ibitaramenyekanye-ku-ndirimbo-ngarara-136967.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)