Muhire Hassan aherutse gutandukana n'ikipe ya Sunrise FC imushinja umusaruro muke, mu gihe ku ruhande rwe atemeranywa nabyo kuko yivugira ko hari byinshi byari guhinduka iyo bamuha igihe.
Mu kiganiro uyu mutoza umaze imyaka isaga 20 yagiranye na InyaRwanda avuga ko atigeze ajya mu biganza byiza ubwo yageraga Nyagatare ndetse biri mu byatumye akazi katagenda neza.
Ati" Ikintu gikomeye cyane cyamperekeje, n'uburyo ninjiye mu kazi. Burya iyo winjiye mu kazi, byabayemo induru. Ninjiye abantu bavuga ngo, uyu mutoza mutuzaniye ntabwo ariwe wari ukwiye, umutoza uvuye muri Rugende FC, umutoza wiberaga kuri Mikoro (Micro), mbese ninjiye hari abantu batabyumva neza. "
Muhire Hassan akomeza yemeza ko ikibazo cyo kumushidikanyaho cyamuherekeje no mu kazi. Ati" Iki kibazo cy'uburyo ninjiye mu ikipe cyaramperekeje no mukazi kandi akenshi cyavaga kuri mwe abanyamakuru. Itangazamakuru ntabwo mwumva ko umuntu ashobora kugaragara atanga ubusesenguzi kandi ari n'umutoza."
Ibi Muhire Hassan yabisobanuye asa nk'ubabaye ndetse yifashisha ingero zigaragaza ko ibyo akora n'ahandi babikora, avuga ko na José Mourinho atarajya muri As Roma yari umusesenguzi yewe na ba Wayne Rooney basanzwe babikora.
Muhire Hassan yemeza ko uburyo yinjiye mu ikipe ya Sunrise FC byari bigoye cyane kuko byanamuherekeje kugera mu ndunduroÂ
Muhire Hassan yaje kwimuka agaruka ku buryo yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Sunrise FC ariko banga kumwumva.Ati" Ndemeza ko mu gutandukana na Sunrise FC ntabwo cyari ikibazo cy'umusaruro kuko bwari bukiri ku manywa. Mu kiganiro nagiranye nabo naberetse uko urutonde ruhagaze, kuko icyo gihe twari dufite umukino wa Muhazi United. Njye ubuyobizi narabubwiye nti murebe ukuntu amanota yegeranye, turatsinda uyu mukino, turazamukaho imyanya ine, igitutu dufite ni icyiki? Mwatuje tugakora akazi. Icyo gihe barambwiye ngo ntabwo biri bishoboke kuko ntacyizere dufite ko bizakunda ''.
Muhire Hassan yemeza ko ibigwi bye byatokojwe, ariyo Mpamvu muri Sunrise FC babayhoe batamwizeye ndetse akemeza ko hari n'abantu bamufata uko hanze aha.
Ese ubundi Muhire Hassan ni muntu ki mu butoza?
Muhire Hassan amaze imyaka isaga 20 mu mwuga w'ubutoza, aho yatangiye aka kazi ari umutoza wa Kaminuza y'u Rwanda, akaza kuhava ajya gutoza iyahoze ari KIST. Mu 2005 Muhire Hassan yabaye umutoza wungirije wa Kiyovu Sports ubwo yari yungirije Jackson Mayanja ubu uri gutoza Sunrise FC, ndetse nyuma aza no kuba umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Muhire Hassan yakomeje urugendo rwe mu makipe atandukanye arimo Gasabo United, Rugende FC, Rwamagana City ubu yabaye Muhazi United, atoza ikipe ya Bugesera FC ndetse Miroplast FC. Muhire Hassan afite impamyabushobozi ya License B ya CAF imwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSEÂ
Muhire Hassan yemeza ko ibyabaye byose bitatuma ahagarika umuhamagaro we kuko yiteguye, igihe icyaricyo cyose hari ikipe yamwifuza yagenda agakora akaziÂ
ahagana mu 2002 Muhire yari yaratangiye akazi k'ubutoza aha akaba ari mu ikipe ya KISTÂ
Muhire Hassan asanzwe ari umutoza w'abatoza ubifitiye ubushobozi n'ibyangombwa