Byinshi wamenya kuri mikorobe ziba mukanwa n'izishobora gutera uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kanwa nihato ariko hakubiyemo ibintu byinshi.Mukanwa niho abantu barira, niho hatuma bavuga  , niho hatuma baseka n'ibindi byinshi.

 

Mikorobe rero ni utunyangingo duto cyane tubamo ibice 3 bagiteri , Virus n'imiyege.Utu ntabwo tubasha kugaragarira amaso ya muntu.Kuba udashobora kutumwa rero cyangwa ngo utubone ntabwo bitubuza kugira mukanwa icumbi ryatwo.Bivugwa ko mukanwa haba Bagiteriya zisaga 700.

 

 

Nubwo ari nyinshi rero nk'uko Umuti Health babitangaza, ntabwo zitera ibibazo ahubwo zifasha umuntu mu igogora ry'ibiryo, kurinda amenyo, no kurinda ishinya kwangirika ndetse zigafasha mu mikorere myiza yo mukanwa.

 

 

ESE NI IZIHE ZIGIRA URUHARE MU KWANGIZA?

Ku ikubitiro turahasanga bagiteri. Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis nizo bagiteri zigira uruhare mu kwangiza ishinya yaw.Nizo zituma uva amaraso mu gihe uyasukura cyangwa zigatuma atakaza ubwiza bwayo.Izi bagitera ziba zigomba guhita zivurwa kuko iyo zitavuye zituma amenyo atangira kujya ahongoka.

 

 

Lactobacillus, Ubu bwoko bwa bagiteri , ubusanzwe bugirira akamaro umubiri , yaba mu gifu  , mu kanwa , no mu gitsina cy'umugore.Ubwoko bumwe bw'izi bagiter, buri muzitera indwara zibasira ishinya n'amenyo iyo zibaye nyinshi.

 

 

Uburyo bwo kwirinda Mikorobe ziba mukanwa

1.Koza amenyo byibura mbere yo kurya

2.Gukoresha uburoso bw'amenyo bwiza,

3.Mu gihe woza amenyo ugomba kwibuka no koza ururimi.

4.Ibyo urya nabyo bigira uruhare runini mu isuku yawe yo mukanwa.

The post Byinshi wamenya kuri mikorobe ziba mukanwa n'izishobora gutera uburwayi appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/byinshi-wamenya-kuri-mikorobe-ziba-mukanwa-nizishobora-gutera-uburwayi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)