Cassa Mbungo André yatandukanye n'ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali bwatangaje ko bwatandukanye na Cassa Mbungo André waei umutoza wayo.

Ibyo gutandukana kwa AS Kigali na Cassa byatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho umutoza Cassa yandikiye ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali ibaruwa isaba gusesa amasezerano.

Ugutandukana kwaba bombi kubaye nyuma yaho iyi kipe ifite umusaruro utari mwiza muri uyu mwaka w'imikino wa 2023 ibarizwa ku mwanya wa 13 n'amanota 10.

Kuva shampiyona y'u Rwanda itangiye ikipe y'umujyi wa Kigali yakinnye imikino 11, muriyo mikino batsinze imikino ibiri banganya indi mikino 4 batsindwa 5.

Usibye Cassa watandukanye na AS Kigali hari andi makuru avuga ko na Visi Perezida wayo Seka Fred yaba yanditse ibaruwa asezera kuri uyu mwanya.

Mu gihe Seka yaba atandukanye na AS Kigali yaba akurikiranye na Perezida wayo Shema Ngoga Fabrice nawe watandukanye n'iyi kipe.

The post Cassa Mbungo André yatandukanye n'ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/cassa-mbungo-andre-yatandukanye-nikipe-ya-as-kigali-yari-abereye-umutoza-mukuru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cassa-mbungo-andre-yatandukanye-nikipe-ya-as-kigali-yari-abereye-umutoza-mukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)