Chorale Christus Regnat na Josh Ishimwe banyuze benshi mu gitaramo kitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chorale Christus Regnat ifashijwe n'umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Josh Ishimwe bakoze igitaramo i Bweranganzo cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z'igihugu.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023 kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu barimo Minisitiri w'Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w'Intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena; Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc n'abandi.

Kitabiriwe kandi n'abandi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyiligira Dimitri Sissi wanditse igitabo 'Do Not Accept to Die' n'abandi.

Ni igitaramo cyayobowe n'umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba (MC), Niyitegeka Jules William wamenyekanye nka Chita.

Umuhanzi Josh Ishimwe wanyuze benshi cyane cyane mu ndirimbo za Kiliziya Gatolika yasubiyemo, yatunguwe na Masamba Intore ubwo yarimo aririmba indirimbo 'Abakristu Bahimbaje' amusanga ku rubyiniro barayiririmbana.

Chorale Christus Regnat ikaba yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n'abakunzi babo nyuma y'imyaka irenga 3 badakora igitaramo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ni Chorale yaririmbye indirimbo 30 aho yahereye ku ndirimbo zo guhimbaza Imana nka 'Roho Yanjye' Irasingiza Rurema ya Matayo Ngirumpatse, 'Nyaguharirwingoma' ya Bizimana Jérémie, 'Dore umubyeyi' ya Andre Ntungiyehe n'izindi.

Nk'uko iyi Chorale yakunze kubivuga ko umuziki utagira umupaka, igice cya 2 n'icya 3 yibanze ku ndirimbo gakondo zirimo n'iyo bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu yitwa 'Mama Shenge' ari nayo ndirimbo ya bo yakunzwe cyane inamaze kurebwa cyane ku rubuga rwa YouTube, 'Igipimo cy'Urukundo' ya Rugamba Supiriyani n'izindi.

Uko iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice 3, buri gice baririmbye indirimbo 10.

Indirimbo 10 zaririmbwe mu gice cya mbere

1.Uhoraho ni Umwami â€"Yahimbwe na Valens Niragire

2.Roho yanjye singiza uhoraho- Yahimbwe na Matayo Ngirumpatse

3.Nyaguharirwingoma- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

4.Allelluia Msifuni Mungu- Yahimbwe na Kelvin Bonifash Bongole

5.The Lord's Prayer- Yahimbwe na Albert Hay Malotte/Valens

6.Exultate Just in Domino- Yahimbwe na Ludovico Grossi Da Viadana

7.Harirwa Inganzo- Yahimbwe na Robert B. Ruzigamanzi

8.Twarakuyobotse- Yahimbwe na Bizimana Jérémie

9.Dore Umubyeyi- Yahimbwe na Andre Ntungiyehe

10.Lascia Chio Plang- Yahimbwe na George Frederick Handel/Isimbi

Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya kabiri

1.Icyishongoro cy'ubucungure- Yahimbwe na Protais Bamporiki

2.Choeur Triompal-Yahimbwe na Georges Fredrick Haendel

3.Twongerere Ingabire y'ukwemera-Yahimbwe na Cyriaque Mfashwanayo

4.Igisingizo cya Bikira Mariya- Yahimbwe na Kizito Mihigo

5.Malaika- Yaririmbwe na Monique ayisubiramo

6.Asante Yesu-Yahimbwe na Ufunguo

8.Ou seigneur, tu es bon/Communaute Parole de Feu- Yashyizwe mu majwi na Bizima Jeremie

9.Iyo Mana dusenga irakomeye yo mu burundi- Yashyizwe mu manota na Cyriaque Mfashwanayo

10.Easy on Me- Yahimwe na Adele- Yaririmbwe n'Uruhongore rw'iyi korali bafatanyije na Christella

Indirimbo 10 baririmbye mu gice cya gatatu

1.Igise- Yahimbwe na Oreste Niyonzima

2.Umuntu Nyamuntu- Yahimbwe na Cassien Twagirayezu/Wellars

3.Inkotanyi Cyane- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

4.Mama Shenge- Yanditswe na Bizimana Jérémie

5.Ijuru ry'icyeza- Yahimbwe na Niyonzima Oreste

6.Ziravumera: Yahimbwe na Ngombwa Timothy ishyirwa mu manota na Bizimana Jeremie

7.Nyaruguru- Yashyizwe mu manota na Bizimana Jérémie

8.Zamina Mina- Indirimbo yo muri Cameroon

9.Nibutse ko udukunda- Indirimbo yatunganyijwe na Aimable Kaba

10.Igipimo cy'urukundo- Yahimbwe na Rugamba Sipiriyani ishyirwa mu manota na Bahati Wellars (Iyi ndirimbo iri mu zahimbwe na Rugamba, ariko yishwe itararirimbwa ngo imenyekane).

Chorale Christus Regnat yanyuze benshi
Yanifashishije ababyinnyi Gakondo
Andy Bumuntu yaje kubafasha kuririmba indirimbo bakoranye 'Mama Shenge'
Josh Ishimwe yigaruriye imitima ya benshi
Abantu bo bari hahari ari benshi
Hari n'ibyamamare bitandukanye
Bernard Makuza ni umwe mu baje gushyigikira iyi Chorale
Dr Augustin Iyamuremye wabaye perezida wa Sena yanyuzwe
Minisitiri w'Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard yari ahari
Chita ni we wari MC

AMAFOTO: INYARWANDA



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/chorale-christus-regnat-na-josh-ishimwe-banyuze-benshi-mu-gitaramo-kitabiriwe-na-bamwe-mu-bayobozi-mu-nzego-nkuru-z-igihugu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)