Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yakase Cake nini cyane mu isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 31.
Â
Ni mu birori byabereye muri Leta ya Georgia , Antlata.Uyu muhanzi yagaragaye muri aya mashusho akomeje kuvugisha benshi ari kumwe n'umugore we Chioma bakatanye iyi cake.
Â
David Adeleke akomeje kwiharira ibiganiro by'abanya-Nigeria, kubera uburyo yakase cake hamwe n'umugore we Chioma.Abinyujije kumbuga ze Davido yagaragaje amafoto menshi we n'umuryango we ndetse n'isnhuti ze ndetse n'umwana we na Chioma bari mu byishimo.
Â
Â
Amashusho ya mbere agaragaza Davido mu ikote ryiza ry'umukara ndetse n'umugore we Chioma yajyanishije.
Â
Andi mafoto agaragaza Davido arimo gukata Cake afashijwe n'umugore we nyuma bagasangiza imbaga y'abari bitabiriye ibi birori.
Â
Umunyamakuru Tunde Ednut , Mayorkun , umwishywa wa Davido , B-Red ndetse n'abandi batandukanye nibamwe mu bari bitabiriye ibi birori.
The post Davido yakase Cake yakataraboneka mu isabukuru ye y'amavuko appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/davido-yakase-cake-yakataraboneka-mu-isabukuru-ye-yamavuko/