Abahanga baravuga ngo 'Nta cyiza nko gukunda , ugakundwa n'uwo wihebeye'.Niba koko ayo magambo ari ukuri , Umuhanzikazi Zuchu ari mu nyungu zikomeye kuko Diamond Platnumz yamutunguye aramusohokana.
Â
Diamond Platnumz utajya akunda kumvikana avuga k'urukundo rwe na Zuchu ahubwo akavugisha ibikorwa yamutunguye maze aramusohokana ubundi basangiza abakunzi babo amashusho n'amafoto.
Zuchu yagiye yumvikana avuga ko akunda Diamond Platnumz cyane ndetse akabishyira no ku karubanda.Ku munsi wo ku wa Gatandatu n'ubwo Diamond Platnumz yafashe Zuchu aramusohokana [ Night Date ].
Â
Nk'uko byumvikana mu mashusho byasaga naho Zuchu yatunguye kuko ngo atari yiteguye ko Simba amusohokana ndetse naho banyuraga hose hakaba hari hatatswe indabo.
Mu mashusho Zuchu yagize ati:' This is Nice ' cyangwa se 'Ibi ni byiza cyane'.
Â
Ubwo Zuchu yageraga hejuru aho yari yateguriwe yasanze hatatswe indabo nziza.Yahise yishima cyane ndetse ahita ajya guhobera Diamond Platnumz.
Bagiye gusangira barimo gucarangirwa umuziki mwiza muri Saxo , aho uwacurangaga , yibandaga ku ndirimbo z'urukundo.
The post Diamond Platnumz yatunguye Zuchu aramusohokana â" AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yatunguye-zuchu-aramusohokana-amafoto/