Diamond Platnumz yavuze impamvu yahuye n'umugabo wa Zari babyaranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diamond Platnumz umuhanzi ukomeye muri Afurika y'Iburasirazuba yakomoje ku biganiro yagiranye na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari Hassan bafitanye abana babiri.

Mu minsi ishize ni bwo hagaragaye ifotoya Diamond Platnumz ari kumwe na Shakib Lutaaya, Zari yavuze ko bahuye ku busabe bwa Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz ubu urimo kubarizwa mu gihugu cya Kenya, ikinyamakuru Standard cyavuze ko ubwo yari abajijwe icyo yaganiriye na Lutaaya ukomoka muri Uganda, yavuze ko nta birenze baganiriye uretse kumwereka ko nta kibazo kandi ko nta n'icyo bagakwiye kugirana.

Ati "twagombaga kugaragaza ko ibintu ari byiza kandi ko tudashaka gukemura ikibazo mu buryo bwa kera. Nk'abahungu ba Afurika y'Iburasirazuba, ni byiza gusakaza urukundo. Ni bwo buryo bwiza bwo kubikemura."

Diamond Platnumz kandi yavuze ko abana be 5 yabyaye azakomeza kubitaho uko ashoboye cyane cyane ababonera umwanya kuko buri gihe amafaranga aba atari ingenzi n'urukundo rw'umubyeyi ruba rukenewe.

Diamond yavuze ko ibyo yaganiriye na Lutaaya ari ibintu bisanzwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yavuze-impamvu-yahuye-n-umugabo-wa-zari-babyaranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)