Abasore benshi ntibajya bita cyangwa ngo bamenye ibyifuzo by'abakunzi babo mu rukundo rwabo, arinabyo bituma urukundo rwabo rurohama mu gihe gito. Hari abasore bumva ko umukobwa mu rukundo ashaka amafaranga nkuko abubu babifata ariko burya si buri mukobwa wese wifuza amafaranga mu rukundo kuko ngo umukobwa ni umwe mu bantu bagira ibyifuzo byinshi mu rukundo.
Â
Â
Â
Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku bintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi.
Â
Â
DORE BIMWE MU BINTU ABAKOBWA BABA BASHAKA MU RUKUNDO ARIKO ABASORE BAKABA BATABIZI;
Â
1.Urukundo nyarwo
Â
Ikintu cya mbere umukobwa aba ashaka mu rukundo ni uguhabwa urukundo akumva ko akunzwe. Uretse ibintu byateye aho umukobwa akunda Umusore kugura ngo Umusore ajye amuha amafaranga arinabyo bituma Umusore wese aba yumva ko umukobwa bakundana ashaka amafaranga ariko Hari abakobwa benshi baba bashaka urukundo mbere y'ibindi byose.
Â
Â
2.Kuganira
Â
Kuganira ni Ipfundo mu rukundo, tuzi ingero nyinshi zabantu bakundanye ariko kubera kuburirana umwanya wo kuganira bigatuma urukundo rwabo rurohama, rero umukobwa akenshi aba acyeneye mu rukundo kugirana ibiganiro n'umukunzi we mbese bakaganira bakamenyana hahandi baba inshuti Magara.
Â
Â
3.Ikizere
Â
Ikindi abakobwa benshi mu rukundo baba bashaka wa musore bizera wa musore ubabwiza ukuri kuko akenshi iyo mutangiye kubeshyanya mu rukundo birangira urukundo rwanyu ruraramba Kandi mu Byukuri mwakundanaga ndetse cyane.
Â
Â
4.Kubaha
Â
Umukobwa Kandi mu rukundo aba ashaka wa musore umwubaha akubaha ibyo akora mbese wawundi utarengera ko amwubahuke, rero icyo ni ikindi kintu abakobwa benshi baba bashaka mu rukundo.
Â
Â
5.Guhuza imyemerere
Â
Ikindi abakobwa benshi baba bashaka kugira umukunzi cyangwa Umusore wawundi bahuje imyemerere ndetse bahuza muri byose.
Â
Â
6.Umuba hafi
Â
Ikindi abakobwa benshi bakunda abasore babaha hafi, ni ukuvuga ngo mu rukundo umukobwa aba ashaka Umusore uzajya umuba hafi muri byose mbese mu bibi no mu byiza.
Â
Â
7.Kwigenga
Â
Umukobwa wese mu rukundo aba ashaka kwigira (independent) mbese wawundi utamutegeka ibyo akora wawundi utamubwira cyangwa ngo amutegeke ibyo yambara mbese akamureka akigira akaba uwo ariwe.
Â
Â
Â
Â
Â
Â
Â
Source: News Hub Creator
The post Dore ibintu abakobwa baba bashaka mu rukundo ariko abasore bakaba batabizi appeared first on The Custom Reports.