Dore impamvu 5 umugore uca inyuma umugabo we atajya apfa gufatwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

1. Abagore bazi guhisha ibyiyumviro byabo: niba uri umugabo biragoye cyane gufindura niba umugore wawe afitiye ibyiyumviro undi mugabo kuko bashobora no guhura akigira nkaho atamuzi kandi baziranye.

2. Abagore bazi guhisha amabanga : biragoye cyane kuzamenya ibanga umugore yaguhishe kurenza uko byorohera umugore kumenya ibanga ry'umugabo.

3. Abagore bagira amahitamo utacyeka: ushobora nko gucyeka ko umugore wawe aguca inyuma ariko ukaba utakeka uwo babikorana. Hari ubwo uba utekereza ko abikorana n'umugabo ufite amamodoka, cyangwa se imitungo myinshi cyangwa ubwiza n'imiterere idasanzwe, ariko nyamara ugasanga abikorana na zamu wo ku gipangu muturanye.

4. Abagore bazi kureshya no kubeshya cyane ku buryo ashobora kuba aguca inyuma n'umuntu wowe ubwawe wihereye uburenganzira bwo kuba mu nzu yawe, rimwe na rimwe akaba yamwita musaza we ubundi mubyara we cyangwa undi muntu bafitanye isano, bityo bakajya baguca inyuma ntubimenye.

5. Abagore batinya gufatwa kandi batinya ko abantu babavuga igihe bababonanye n'abandi bagabo bityo rero bakagerageza kubikorere mu bwihisho utapfa gufindura.



Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-5-umugore-uca-inyuma-umugabo-we-atajya-apfa-gufatwa/

Post a Comment

1Comments

  1. Icyo uwomugore aba atazi ni uko uwo muzamu basambana we na Banga agira 🤣🤣🤣🤣🤣

    ReplyDelete
Post a Comment