Hari ubwo umusore akunda umukobwa rwose , akamwimariramo ariko yajya kumwegera bikanga, akabura imbaraga zimumugezaho neza neza.Ese birakwiye ?
Â
Mu by'ukuri wowe musore ukeneye ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo ubashe gushiruka ubute nk'uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.
1. Irememo icyizere: Kugira ngo umusore abashe kwegera umukobwa bimusaba kubanza kwigirira icyizere muri rusange.Ibi ningombwa kubikora mbere yo kwegera uyu mukobwa.
Â
2.Tangira umureba maze useke [ Umwenyure ]: Musore niba ugira isoni ukaba ushaka kwegera umukobwa , niba umukubise amaso murebe ubundi useke.Uku guseka ku ikubitiro ni uburyo bwawe bwo kwizamurira icyizere.
Â
3.Hitamo ahantu heza muhurira: Burya n'aho guhurira hagira akamaro gakomeye cyane mu gihe usanzwe ugira isoni.
Â
4.Shaka aho urahera ikiganiro cyanyu: Burya byaba byiza ushatse aho ikiganiro cyawe akaba ariwowe ugitangiza kugira ngo bigende neza.
Â
5.Itoze gutega amatwi: Burya biba byiza kwitoza kumva no guyeka amatwi neza.
6.Koresha imitoma neza: Mbere yo kumutera umutoma banza umenye uburyo urawukoresha.
Â
7.Byitoze kenshi: Mera nk'umuririmbyi uri mu myitozo ubundi witoze kahave.Mbere yo kumugera imbere banza ukore imyitozo ihagije.
Â
Kwegera umukobwa kandi usanzwe ubatinya biragoye, ariko uko urushaho kubyitoza ninako urushaho kuba umuhanga muri byo.Ibukako kubaha ari ingenzi ndetse ko bifasha.
Isoko: Fleekloaded
The post Dore uburyo umusore ugira isoni yakoresha akabasha kwegera umukobwa appeared first on The Custom Reports.
Source : https://thecustomreports.com/dore-uburyo-umusore-ugira-isoni-yakoresha-akabasha-kwegera-umukobwa/