Drups Band yateguye igitaramo gikomeye yatumi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ntangiriro za 2023 kugeza magingo aya, ku isi hamaze gupfa abantu 60,760,150, muri abo harimo abagabo ni 28,098,100, naho abagore ni 32,662,050.  Gusa umubare ukomeza kwiyongera buri segonda. Umwaka ushize, abapfuye bose barenga Miliyoni 67. 

Ku muntu wese ugihumeka, ni ngombwa ko ashima Imana yewe agasanga n'abandi kugira ngo bafatanye gushima Imana ndetse banishimire umwaka uba ugiye kurangira  n'ibyo bagezeho muri uwo mwaka.

Itsinda rya Drups Band rigizwe n'abaririmbyi 10, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2020. Rifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuzana benshi mu gakiza cyane cyane urubyiruko binyuze mu muziki n'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Buri mwaka bategura igitaramo cyiswe God First. Ni igitaramo ngarukamwaka kuko cyabaye umwaka ushize 2022 ku nshuro yacyo ya mbere kibera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi kitabirwa n'abasaga ibinumbi bitatu none ubu kikaba kigiye kongera kubaho ku nshuro ya kabiri kikurikiranya.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Fidèle Gatabazi umuyobozi mukuru wa Drups Band, yatangaje ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho kirimo udushya twinshi uhereye ku bashyitsi bazitabira n'uburyo kizakorwamo buzashimisha abazakitabira.

Uretse imyiteguro ihambaye,  iki gitaramo kizaba kirimo Nomthie Sibisi wo muri Joyous Celebration mu gihugu cya South Africa, Itsinda rya Best Sounds Band rizaturuka mu gihugu cy'u Burundi, Dominic Ashimwe, New Melody, True Promises by'umwihariko Pastor Hortense Mazimpaka akaba ariwe uzaba ari umuvugabutumwa mukuru. 

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ku isaha ya saa munani kizaba gitangiye kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi akaba ari ruguru gato y'Agakinjiro iruhande rw'Amashuri ya APAPEC.

Fidèle Gatabazi yakomeje atangaza ko biteguye gutanga ibyishimo ku bantu bazitabira iki gitaramo. Ati "Muri iki gitaramo twiteguyemo guhembuka kw'imitima ku buryo budasanzwe kubera abaramyi beza twatumiye kandi turimo no kubisengera ngo Imana izahembure imitima ya benshi."

Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n'iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650.

Kugura amatike mbere y'igitaramo ni byo byiza kandi birahendutse. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.

Ku munsi w'igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw. 


Drups family ni itsinda ry'abacuranzi n'abaririmbyi


Drupa Family yateguye igitaramo cyo gushima Imana


God First ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Drups Family. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136879/drups-band-yateguye-igitaramo-gikomeye-yatumiyemo-icyamamare-nomthie-sibisi-136879.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)