Dukozwe n'isoni! Rehema yaranguruye ijwi asab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Antoinette Rehema ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel, akaba akorera umuziki muri Canada. Afite izina rikomeye mu Karere ugendeye ku bikorwa yahakoze mu myaka yashize birimo iby'ubugiraneza ndetse n'iby'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 21 Ukwakira 2017 ni bwo yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda aho yari yatumiye Gaby Irene Kamanzi na Pastor Wilson Bugembe. Kwinjira byari amashiringi ya Uganda 20.000 muri VIP n'amashiringi 10.000 mu myanya isanzwe.

Nyuma y'imyaka 3 atumvikana mu muziki, kuri ubu Rehema yawugarukanyemo indirimbo nshya yise "Kuboroga". Ni indirimbo ifite amagambo akomeye agaruka cyane ku mpamvu zo kuborogera Itorero. Avuga ko Itorero ryanyazwe, abakristo bakorwa n'Isoni kubera ibisigaye bibera mu itorero birimo no kuba gusenga bisigaye ari umugenzo.

Antoinette Rehema ahanika ijwi agira ati "Ko mbona inkike zibaye amatongo, intwari ku murimo zagiye hehe.? Ko gusenga byabaye umugenzo, icyizere cyo kurama cyava hehe? Ibizira byimikiwe ahera, ubupfapfa bunejeje imitima, ibirura bifatwa nk'ibiryoshye; igitinyiro cyaranganga ubwoko bw'Imana cyarayoyotse".

"Maze kubona ibyo byose, nshigutse umutima, yemwe bagore bose muzi kuboroga, muze dufatanye kuborogera itorero (...) Uwiteka Imana nawe niko kuvuga ati 'Kuko baretse amategeko nabashyize imbere, bakanga kumvira no gukurikiza ijwi ryanjye ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwa mana bya bayari".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Antoinette Rehema ukomeje kwishimirwa cyane mu ndirimbo ye nshya yise "Kuboroga" yasohokanye n'amashusho yayo, yavuze ko ashima Imana yongeye kumushoboza kugaruka mu murimo yamuhagariye. Ati "Igihe cyari kinyuzemo ni kinini uretse n'abankurikira nanjye ubwanjye numvaga bimvuna mu mutima!".

Yavuze inkomoko y'iyi ndirimbo ye, ati "Nzanye ibihimbano by'Umwuka nahawe nyuma yo gufata igihe nkegera Imana nyisaba kumpa icyo kuvuga. Uwiteka yumvise gusaba no nkwinginga kwanjye anyibutsa ubutumwa yari yarampaye buri muri Yeremiya 9 nkoramo indirimbo yitwa "Kuboroga" ".

Uyu muramyi ushavujwe n'ubuzima Itorero ribayemo muri iyi minsi, yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Gashyantare (2) yakoze impanuka y'imodoka "yatumye ndyama amezi 8 mu rugo! Narigaga mbura 1 mois et demi ngo mbone diplôme mpita nkora impanuka birahagarara!".

Ati: "Muri icyo gihe cya njyenyine niho Mwuka Wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19, hanyuma nagiranye ubusabane bwimbitse n'Imana maze korohera, ngira urugendo aho nerekeje mpahurira n'izindi ngorane aho nahamiririjwe ko ngomba gutanga iyi message, noneho mpitamo guhita nkora iyi ndirimbo nahaye izina 'Kuboroga' ".

Rehema avuga ko atazongera kubura kuko Imana "yampaye n'ibindi byiza mbahishiye nabyo bitazatinda muzabibona ngenda mbibagezago gahoro gahoro". Aragira ati "Mbijeje ko ntazongera guhita mbura mu gihe nkifite 'package' Ijuru ryampaye ndajya mbahamo iyo Mwuka Wera anyemeje kubagezaho mu gihe cye cyiza gikwiriye kandi kitarambiranye".


Antoinette Rehema yahagurukiye kuborogera Itorero ndetse arasaba buri umwe uzi kuboroga kumufasha


'"Ese ntimubona ko umwanzi yatunyaze byinshi,.." Rehema mu ndirimbo ye nshya "Kuboroga"


Antoinette Rehema yateguje izindi ndirimbo nyinshi mu minsi iri imbere


REBA INDIRIMBO "KUBUROGA" YA ANTOINETTE REHEMA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136097/turanyazwe-dukozwe-nisoni-rehema-yaranguruye-ijwi-asaba-abazi-kuboroga-gusabira-itorero-vi-136097.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)