'Umusore dukundana ndagirango mubwire ko azatanga inkwano ya Miliyari yuzuye'! Umuhanzikazi Ssaru yagaragaje ko afite agaciro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sylivia Saru wamamaye nka Ssaru umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya , yatangaje ko umusore urimo kumutereta ubu agomba kumenya ko inkwano ye ari Miliyari itavaho n'amafaranga make.Uyu muhanzikazi yatangaje ibi nyuma kubazwa kuri muzika ye.

 

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo uyu muhanzi wo munjyana ya Hip Hop , yataramiye abakunzi be mu gihugu cya Kenya , bamushimira imbaraga akoresha n'uburyo yabashimishije.Abinyujije mu ndirimbo ye yise 'Summer Bunny' benshi barishimye ndetse banamusaba ko yazagaruka kubataramira.

 

Nyuma yo kuririmba, uyu muhanzikazi , yaganirijwe n'itangazamakuru ritandukanye, rimubaza neza kuby'umuziki we ndetse n'ubuzima bwe busanzwe nk'umuhanzikazi ubikunda.Nk'uko byashyizwe kuri Plug Tv, uyu muhanzikazi , yavuze ko mu gutangira umuziki kwe byamugoye cyane kugeza ubu zimwe mu ndirimbo ze zishyizwe mu kato.Yagize ati:'Nubwo byagenze gutyo , burya amaherezo nifuzaga kugera kuri iyi ntego yanjye'.

 

Agaruka ku nkwano yagize ati :' Rero mureke mbwire umukunzi wanjye turikumwe kuri ubu [Current bea], nibyo ntabwo nshaka gushyingirwa ubu, kuko ndashaka gutegereza byibura imyaka 2 uturutse ubu , gusa uko iminsi itambuka niko inkwano ziyongera.Kugeza ni Miliyari yuzuye y'amafaranga y'amashilingi'.

Uyu mukobwa ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kumva inkuru ya Kaligraph Jones, watakaje arenze Miliyari kunzuye.Yagize ati:'Niba watakaza amafaranga menshi kunzu , ubwo ku muntu byagenda bite?'.Yakomeje agira ati:'Erega njye ntabwo nzana amafunguro ahubwo njye ndi amafunguro'. Uyu muhanzikazi ubwe yigeze gutangaza ko akunda cyane umuhanzi Otile Brown umaze kubaka izina muri muzika.

 

The post 'Umusore dukundana ndagirango mubwire ko azatanga inkwano ya Miliyari yuzuye'! Umuhanzikazi Ssaru yagaragaje ko afite agaciro appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umusore-dukundana-ndagirango-mubwire-ko-azatanga-inkwano-ya-miliyari-yuzuye-umuhanzikazi-ssaru-yagaragaje-ko-afite-agaciro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)