Ibiganiro bigeze kure hagati y'abakinnyi babiri b'abanyamahanga na Rayon Sports kuba batandukana amasezerano ya bo atarangiye.
Abo bakinnyi ni umunya-Maroc, Youssef Rharb ukina asatira anyura ku mpande ndetse n'umunya-Sudani, Eid Mugadam Mugadam.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb wageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023 akayisinyira umwaka umwe, ntabwo ubu yishimye muri iyi kipe kubera ko atabona umwanya uhagije wo gukina.
Mbere y'uko Rayon Sports itandukana n'umutoza w'umunya-Tunisia, Yamen Zelfani mu Kwakira 2023 ni bwo Youssef yatangiye kugaragaza ko atishimye kubera kudahabwa umwanya wo gukina uhagije bitewe n'uko imikinire ye umutoza yamubwiye ko atari wo mupira atoza.
Ibi byakomereje ku ngoma y'umutoza w'umusigire Mohammed Wade na we utaramuhaye umwanya wo gukina.
Youssef Rharb nyuma yo kubona ko nta mwanya wo gukina abona, yahise asaba Rayon Sports kuba batandukana, bakaba barimo baganira ku kuba basesa amasezerano.
Ku ruhande rwa Eid Mugadam, Rayon Sports imushinja umusaruro muke ndetse akaba no kuza kwe byaragizwemo uruhare n'uwari umutoza wa yo, Yamen Zelfani wari wamwifuje ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports butabyumva neza.
Nyuma yo kubona ari ku rwego rwo hasi kuruta abakinnyi iyi kipe ifite ni yo mpamvu bahise bashaka uburyo basesa amasezerano na bo.
Amakuru avuga ko bataramara gufata umwanzuro neza wo gusesa amasezerano ariko amahirwe menshi ni uko aba bakinnyi bombi bari basinye umwaka bagomba gusohoka muri Rayon Sports badasoje amasezerano.