Eric Ndagijimana ukurikiranyweho kwiba Telefo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza ku bujurire bwa Ndagijimana Eric rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2023 ahagana saa tatu. Muri sale ifite nimero Kabiri Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Eric Ndagijimana yisobanuye avuga ko umutangabuhamya wamushinje mu Bugenzacyaha ubuhamya bwe  budakwiye guhabwa agaciro bitewe nuko utahabwa ikiraka cya Miliyoni 5 Frw ugiye kwiba Telefone  ya Miliyoni imwe na 400 Frw (IPhone 14 Pro max).

Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko abatangabuhamya bagahawe agaciro ari abari bicaye ku meza yari yicayeho The Ben kandi uwitwa Aimable Musinga"Pilato" wamutanzeho ubuhamya muri RIB atageze i Burundi bityo ubuhamya bwe budakwiriye guhabwa agaciro.

Mu buhamya bwatanzwe na Aimable Musinga yavuze ko bahawe ikiraka cyo kwiba Telefone  ya The Ben kuri miliyoni 5 Frw we abivamo kuko yabonaga amafaranga ari make cyane kandi ataziranye na The Ben ku buryo yahisemo kwikura muri ubwo bujura. 

Ubushinjacyaha bwavuze ko Telefone  yabonetse mu bice bya Nyarugenge hakoreshejwe gupimira ku munara"Tracking" kandi ko nu'bundi ariho Eric Ndagijimana atuye. 

Ku kuba yaratashye atitabiriye igitaramo cyabaye ku itariki 01Ukwakira 2023 Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yari yagiranye ibibazo na Muyoboke Alex mu gitaramo cyabanje cyabaye ku itariki 30 Ukwakira 2023 cy'abanyamafaranga. 

Yemeye ko yashyamiranye na Muyoboke Alex kubera kwijandika mu bucuruzi bw'amatike. Eric Ndagijimana yabwiye Urukiko ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze kuko atigeze yiba iriya Telefone  ya The Ben. Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku bujurire uzosomwa ku itariki 17 Ugushyingo 2023 saa munani z'amanywa. 

Eric Ndagijimana yatawe muri yombi ku itariki 05 Ukwakira 2023. Yaburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'iminsi 30 y'agateganyo ku itariki  18 Ukwakira 2023. Umwanzuro wo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo wasomwe ku itariki 23 Ukwakira 2023 ahita ajyanwa gufungwa mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.

 Uyu munsi rero tariki 13 Ugushyingo 2023 yajuriye. Amaze iminsi 38 afunze irimo 18 yamaze ari gukurikiranwa no gukorerwa iperereza mu bugenzacyaha n'ubushinjacyaha. 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136457/eric-ndagijimana-ukurikiranyweho-kwiba-telefone-ya-the-ben-yajuriye-yitsa-ku-mutangabuhamy-136457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)