Nyuma y'aho umujyi wa Kigali ushyizwe muhashobora kuzakira ibihembo bya Grammy Awards bikomeye ku Isi, benshi bakomeje kwemeza ko Bruce Melodie ashobora kongera kwegukana igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu Rwanda cyangwa muri Afurika nyuma yo guca agahigo ko kuba Umunyarwnda wa mbere wegukanye Trace Awards.
Â
Â
Umujyi wa Kigali ushobora kuberamo ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards , bimwe mu bihembo bikomeye ku Isi aho byitabirwa n'abahanzi bakomeye kurwego rw'Isi , haba muri Muzika, muri Cinema ndetse no mu bindi byiciro by'ubuzima.U Rwanda rushobora kuzakira ibi bihembo muri 2025 na 2026 .
Â
Â
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mishinga ya Recording Academy isanzwe itegura ibi bihembo, aho yiyemeje kubyagura bikagera no kuyindi migabane irimo na Afurika.Urubuga rwa Africa Intelligence ruherutse gutangaza ko Afurika igiye kujya yakira ibi bihembo binyuze mu mushinga wabo uzatangira hagati ya 2025 na 2026.
Â
Muri Afurika hatoranyije imijyi 5 ishobora kwakira ibi bihembo ariyo ; Kigali, Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan ni yo igomba kurebwamo umwe.Amakuru avuga ko Umujyi wa Abija ariwo uzaba icyicaro cya Grammy Awards by'umwihariko kubahanzi bo muri Afurika babarizwa mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa.
Â
Â
Benshi mu barebera hafi umuziki Nyawanda , babona Bruce Melodi ari umwe mu bahanzi bashobora kuzegukana Grammy Awards bwa mbere mu Mateka y'u Rwanda dore ko u Rwanda rushobora gutoranywa akaba arirwo rwakira ibi bitaramo na cyane ko ibiheruka bya Trace Awards byahabereye byagenze neza ndetse na Visit Rwanda ikaba imaze kubaka izina ku Isi.
Â
Â
Bruce Melody ashobora kuzabifashwamo n'indirimbo aherutse gukorana na Shaggy ikandikwa ku rwego mpuzamahanga n'ibinyamakuru mpuzamahanga.
Â
Abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko Juno Kizigenza, Chris Eazy n'abandi bakabaye kurutonde rumwe na Bruce Melodie gusa ngo Juno Kizigenza kuba adakunda kugaragara mu bitaramo cyane bikazamubera imbogamizi mugihe Bruce we agaragara nk'uko Diamond Platnumz agaragara muri Tanzania [ Barakora cyane ].
Â
Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bafite indege ye bwite [Private Jeet], uherutse no kwegukana EMTV Awards nk'umuhanzi mwiza muri Afurika yose ahigitse Burna Boy , Asake , Davido n'abandi , nawe ahabwa amahirwe mu gihe yakomereza ku muvuduko ariho muri iki gihe.
Iyo ugiye mu mateka ya Bruce Melodie hamaze kugeramo ko yegukanye Trace Awards ndetse na Diamond ni uko.Benshi mu bahanzi Nyarwanda bamaze gushyiramo ko babaye Nominee  muri Trace Awards.Mu gihe u Rwanda rwaba ruhawe amahirwe, benshi mu bahanzi Nyarwanda bataguye isari, bashyiramo ko babaye Nominee muri Grammy Awards kimwe n'ibindi byamamare.
The post Ese azabikora ! Mu mateka Bruce Melodie ashobora gutwara Grammy Awards ibihembo mpuzamahanga byahawe ikaze i Kigali appeared first on The Custom Reports.