Igiciro cy'ubukwe bwa The Ben na Pamella gikomeje kuba imbarutso yo kubibasira kumbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyiraho urubuga ruriho igiciro kubntu bifuza gushyigikira uyu muryango wa The Ben na Pamella.
Â
Â
Nyuma yaho The Ben na Pamella bashyizeho uburyo bwo gukurikirana imihango y'ubukwe bwabo ndetse bagashyiraho igiciro gihanitse, benshi batangiye kubibasira bavuga ko bakennye cyane.Tariki 15  Ukuboza nibwo biteganyijwe ko imihango yose y'ubukwe bwabo aribwo izaba aho hazaba gusaba no gukwa ndetse umuhango wo gushyingirwa ukabera muri Convention Center tariki 23 Ukuboza nk'uko twabibagejejeho mu nkuru yacu yabanje.
Â
Â
Ni ubukwe bw'ibyamamare gusa dore ko Uwicyeza Pamella yamamaye nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse akaba ari umwe mu banyamideri beza u Rwanda rufite bikagaragarira mu buryo The Ben yambara iyo agiye kurubyiniro.Pamella kandi ni afite inzu yambika abantu, mu gihe umugabo mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben we ari umuhanzi [Nibyo gusa abatu bazi].
Â
Â
Ubu bukwe bwitezweho guhuruza imbaga binyuze mu bigwi bya bombi.Aba bombi bamaze gushyiraho igiciro aho kwemererwa kubureba mu buryo bwa Live ugomba gutanga ibihumbi 50 ugashyiraho na interineti yawe.
Â
Â
Kuri Instagram Konti ya Isimbi , bashyizeho ubutumwa bukangurira bantu kuzitabira ubu bukwe, basa n'abashaka kugaragaza ibiciro ngenderwaho kubantu bashaka kuzitabira ubukwe ariko ntibagere aho bwabereye, gusa abantu ntibabyakira kimwe.
Â
Â
Benshi bibajije niba The Ben yarakennye kugeza ubwo agiye gucuruza ubukwe bwe, abandi bati:'Gutwerera si itegeko kuburyo bashyiraho n'igiciro'.Muri ubu butumwa nk'uko byanditswe na ISIMBI, babajije The Ben niba yarakennye kuburyo akaneye amafaranga yo gusohora indirimbo na cyane ko idaheruka.
Â
Â
The Ben aherutse guca kumbuga Nkoranyambaga ze agaragaza ko afite indirimbo ashaka ko bamufasha guhitamo imwe asohora , abahitishamo mu ndirimbo isanzwe ndetse n'iyahimbiwe Imana.Mu batanze ibitekerezo harimo n'umugore we.
The post Ese The Ben yarakennye ? ! Umuntu utazabasha kugera ahazabera ubukwe bwa The Ben na Pamella ariko akifuza kubutaha azatanga ibihumbi 50 RWF appeared first on The Custom Reports.