Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muco nabwo bikwiye kumva umukobwa avuga ngo umugabo wanjye ntabwo anshimisha mu gitanda kubera ingano y'igitsina cye.Benshi ntabwo batinya kwerura ngo bavuge ko abagabo babo bafite ibitsina bingana n'uduhera tw'intoki.Izo zose ni ingero n'amagambo akoreshwa na benshi bagamije kubenga abo bashakanye.Ese koko byari bikwiye ?

 

 

Umusesenguzi witwa Alan Galumbeck yateruye amagambo agira ati:'Oya ! Kugira igitsina gito ku mugabo , ntabwo bituma atakaza izina 'Umugabo' cyangwa ngo atakaze 'Ubugabo' bwe murugo rwe.

 

 

'Benshi mu bagabo ubwabo bibwira ko bafite ibitsina bito kandi atariko bimeze.Abagabo bagomba kumenya ko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umugabo akwiriye kugira byibubura hagati ya 5.1 kugeza kuri 5.5 Inchi'.

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyo bapima uburebure, bahera hasi , bakageza hejuru , asobanura ko benshi mu bagabo batita kuri ibyo bipimo ahubwo bakagendera ku gitsure baterwa n'abo bashakanye.

 

 

Benshi mu bagabo baterwa ubwoba n'abo bashakanye bigatuma banatekereza ko kugira igitsina bigira ingaruka mu kutabyara.

 

Ubushakashatsi bwakozwe nk'uko bigaragara mu nyandiko y'ikinyamakuru nbcnews, bwerekana ko umugabo ufite igitsina gito ashobora kubyara, cyakora nanone, buvuga ko umugabo ufite igitsina kiri munsi ya inch 2.2 gishobora kuba imbarutso yo kutabyara kwe.

 

ESE KUKI ABAGABO BENSHI BABANYE N'ICYO GIKOMERE CYO KUGIRA IGITSINA GITO ?

Umwe mu bo twaganiriye mbere yo gukora iyi nkuru yaragize ati:'Erega burya wa muntu we, benshi mu bagabo babana n'ibyo bikomere, babikura kubo bashakanye.Kuko umugabo ajya gushaka , agashakana n'umukobwa waryamanye n'abagabo benshi , bikaba bivuze ko yabonye ubwoko bwinshi bw'ibitsina.

Muri uwo mwanya rero muryamye hamwe, uwo mugore aba atekereza ingabo y'abandi kandi koko yajya kureba wenda agasanga wowe ufite igitsina gito kuri bo, guhera uwo mwanya ukajya ku nkeke kandi atariko byakagenze.Nta mu gabo ugira igitsina gito , ariko iyo Si aba yarabayemo niyo ituma abasha kumenya ko mfite gito cyangwa kinini'.

 

 

ESE ABAGABO HARI ICYO BABIKORA HO ?

Uyu twaganiriye yakomeje agira ati:'Ntacyo wabikoraho, keretse umwirukanye, ariko abagabo benshi hanze aha babanye n'ibikomere, batabasha kuvuga cyangwa ngo bagire uwo babibwira'.

 

Uwiyise Blackout4, kurubuga Quora, yaragize ati:'Yego rwose, mu gihe umugore wawe asanze ufite igitsina kiri munsi ya inchi 4, ntakabuza ashobora guhita akwanga cyangwa agatangira kuguca inyuma'.

 

 

Umwe mu bakina filime z'urukozasoni , yaravuze ati:'Umugabo ashobora kuba afite igitsina , ariko uko agikoresha bigatuma aryohera umugore we ndetse akamubera isi atigeze abamo na mbere hose'.

 

Benshi bemeza ko gutera akabariro byigwa bityo ko ufite igitsina gito akwiriye gushaka umuganga umufasha kumenya uko agikoresha cyangwa akigira ku iterambere Isi yazanye , gusa bagirwa inama yo kugana muganga.

 

 

Ntabwo ingano y'igitsina cyawe ariyo igaragaza ubuhanga ufite cyangwa ushobora kugira, ahubwo uburyo ugikoresha nibyo bigaragaza uwo uri we imbere y'uwo mwashakanye.

 

Umwanzuro twavuga ko atari byiza ko umugore asiga umugabo we kubera icyo kibazo kuko kigendana n'imyumvire, ahubwo agirwa inama yo kujyana n'umugabo we kwamuganga.

The post Ese koko birakwiye ko abagore babenga abagabo babo bakabasimbuza insoresore ngo ni uko bafite igitsina gito ? Ni iki inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/ese-koko-birakwiye-ko-abagore-babenga-abagabo-babo-bakabasimbuza-insoresore-ngo-ni-uko-bafite-igitsina-gito-ni-iki-inzobere-zibivugaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)