Kuzana imitsi minini ku mubiri w'umuntu ni bimwe mu bintu bitavugwaho rumwe n'abantu benshi cyane iyo bigeze ku buzima, icyakora birazwi ndetse bizwi ko iyo mitsi Kenshi ikunda kugaragara ku bagabo cyane kurusha abagore.
Â
Rero biterwa n'impamvu zigiye zitandukanye arinayo mpamvu muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe kuri byose kuri iyo mitsi minini iza ku mubiri w'umuntu.
Â
Ubusanzwe nkuko twabikomojeho mu ntangiriro, imitsi minini ku mubiri Kenshi iza ku bagabo cyane kurusha abagore, impamvu y'ambere ishobora gutuma iyo mitsi minini iza ku mubiri w'umuntu ni imyaka, ni ukuvuga ngo iyo umuntu akiri muto Ari mu myaka mito micye, iyo mitsi ntijya igaragara ahubwo itangira kugaragara mu bukuru bwe.
Â
Ikindi si ukuvuga ko kuzana imitsi minini ku mubiri iza kuri buri umwe, cyangwa kuri buru muntu, oya Hari abantu benshi bazaba imitsi minini ku mubiri kuko barwaye indwara y'imitsi. Ni ukuvuga nkuko umuntu arwara umugongo, n'ibindi nimitsi nayo nuko Hari ubwo umuntu ayirwara bigatuma umuntu wayirwaye itangira kubyimba.
Â
Indi mpamvu ishobora gutuma umuntu azana imitsi minini ku mubiri, ni ibiro byinshi. Inzobere zivuga ko umuntu ufite ibiro byinshi bishobora kongera pressure y'imitsi ye bityo bigatuma atangira kugira imitsi minini ku mubiri.
Â
Icyakora Hari abantu bananutse nabi bakunda kugira imitsi minini ku mubiri wabo.Imirire mibi nayo ishobora gutuma umuntu azana imitsi minini ku mubiri we, cyane iyo urya umunyu mwinshi ushobora gutuma uzana imitsi minini ku mubiri, icyakora no kurya ibiryo bitubaka umubiri nabyo bishobora gutuma uzana imitsi minini ku mubiri wawe.
Â
Guhinduka ku misembure, cyane umugore utwite ashobora kugira imitsi minini ku mubiri we, mu gihe imisemburo mu mubiri we itangiye guhinduka bitewe nuko atwite bishobora gutuma uwo mugore atangira kugira imitsi minini ku mubiri we.
Â
Inzobere zivuga ko hari n'imiti ushobora kunywa igatuma uzana imitsi minini ku mubiri wawe.Izuba ry'inshi naryo rishobora kugira ingaruka zo kugira imitsi minini ku mubiri wawe, mu gihe cyose wicaye ku izuba riri kwaka cyane iyo mirasire yaryo ishobora gutuma ubushyuhe muri wowe bwiyongera bityo bigatuma utangira kuzana imitsi minini ku mubiri wawe.
Â
Ese wakivura cg kwivuza kuzana imitsi minini ku mubiri gute!?????
Â
Dore uburyo bwiza ushobora kwivuramo kuzana imitsi minini ku mubiri wawe mu buryo bwiza Kandi bworoshye.
Â
1.Gerageza wirinde kugira ibiro byinshi cyane, mu gihe utangiye kwiyongera mu biro kora uko ushoboye ubigabanye.
Â
2.Irinde kwicara ku izuba ry'inshi: Niba uzana iyo mitsi kubera imiti runaka ufata, kora uko ushoboye wegere muganga aguhe inama.
3.Irinde imirire mibi cyane wirinde kurya umunyu mwinshi cyane.Mu gihe cyose imitsi minini iza ku mubiri wawe ikurya, cyangwa ikubangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ihutire kujya kureba umuganga agufashe Akurebere ikiri kubitera.
Â
Source: News Hub Creator
The post Ese kugira imitsi minini ku mubiri wawe biterwa Niki, Ese ni bibi ku buzima bwawe, ushobora kubyirinda gute, Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.