Filime nyarwanda 10 zikunzwe kurusha izindi n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore zimwe muri filime nyarwanda zikunzwe na bamwe mu byamamare  bazikinamo:

      1.     Bamenya Series


'Bamenya Series' ni imwe muri filime nyarwanda y'uruhererekane  ikundwa na benshi.

Benimana Ramadhan wamenyekanye nka Bamenya muri ' Bamenya Series' nyiri  iyi filime yigarurira benshi. Iyi filime ya Bamenya ikinamo bamwe mu bakinnyi bakunzwe nka Kecapu,Kanimba ndetse na Bamenya.


Bamenya wamenyekanye muri " Bamenya series" ni nawe nyirayo

Mu duce tw'iyi filime tumaze kujya hanze harimo agace kashyizwe hanze   aho mu minsi  Itandatu kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 276 (S11 EP 22) 

      2.     Impanga series

Filime y'uruhererekane izwi ku izina rya ' Impanga Series' ni imwe mu zikunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Impanga Series imwe muri filime za Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda.Iyi filime ikinamo bamwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe barimo Kami na James.


Kamwe mu duce tugize iyi filime kamaze icyumweru kagiye hanze, kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 110 mu minsi irindwi gusa 

      3.     Papa Sava


Filime ya ' Papa Sava' ni imwe muri filime ziri kurebwa n'abatari bake b'abanyarwanda n'abanyamahanga.Iyi filime yakunzwe na  benshi barimo Ndimbati, Papa Sava, Madederi n'abandi.

Agace ka 873  kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 115 mu minsi ine

      4.     City Maid


Filime izwi nka 'City Maid' ni imwe mu zikunzwe muri filime  nyarwanda igakinwa na benshi bamamaye muri uyu mwuga.


Iyi filime igaragaramo Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Nick n'abandi batandukanye yakunzwe na benshi, ndetse iracyakurura amarangamutima yabo.


5.Seburikoko


Filime ya Seburikoko yakinwe n'abakinnyi bamamaye binyuze muri sinema nyarwanda, ni imwe mu zikundwa. Iyi filime yakinnyemo Karisa Ernest uzwi nka Samusure aha yakinnye yitwa Rulinda, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya (Intare y'Ingore), Seburikoko uzwi nka Papa Sava n'abandi.

      6.     The Secret


Filime ' The Secret' ikunzwe muri filime nyarwanda ikinamo Bertin na Saranda bakunzwe cyane. Iyi filime igaruka ku buzima bw'urukundo,kwizwera cyane, gutakariza icyizere umuntu, ndetse n'inzira zo kunga abagize amakimbirane mu rukundo.

     7.    Umuturanyi


Filime ' Umuturanyi Series' ikunzwe muri nyinshi zikinwa mu Rwanda. Iyi filime ikundwa binyuze mu bakinnyi bakinamo nka Clapton Kibonge, Rufonsina n'abandi, ni imwe mu zirebwa na benshi bakunda filime nyarwanda, kuko isetsa abantu ikagaruka no ku buzima bwabo.

Iyi filime ya Clapton Kibonge ifite agace kamaze amasaha  agera kuri abiri kageze hanze aho kamaze kurebwa n'abantu barenga  ibihumbi 16.

      8.     Indoto Series


Indoto Series filime ikurikirwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi filime ikinamo Muhire na Israel iri ku isonga muri filime nyarwanda zikurikirwa cyane.

      9.     Isi Dutuye


Isi dutuye ni imwe muri filime zitanga icyizere ikagaragaza kwaguka mu ishusho yayo. Iyi filime ikinamo Robert Mutabazi uzwi nka Mc Nario, Sarah Kampire ndetse na Sam ukina uzwi nka Paru Rukundo.

Iyi filime igaruka ku buzima n'ibibazo biboneka mu mibanire y'abantu.

Kamwe mu duce tumaze gushyirwa ahagaragara harimo akamaze amezi abiri kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 181.

 10. My Heart


"My Heart" ni imwe muri filime za Killer Man  zigakurikirwa n'abatari bake.Iyi filime ikinamo Killerman, Ngenzi, Nana, Miss Nyambo  n'abandi, ikomeje gutanga inyigisho zitandukanye zijyanye n'imibanire y'abantu.

My Heart imwe muri filime za Killer Man ni imwe mu ziri gukurura benshi. Agace ka 175  kamaze kurebwa n'abagera ku bihumbi 12 mu masaha abiri.


">Umuturanyi Series ni imwe muri Filime zikunzwe mu Rwanda 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136697/filime-nyarwanda-10-zikunzwe-kurusha-izindi-na-bimwe-mu-byamamare-bizikinamo-136697.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)