Kuya 4 Ugushyingo 2023 habaye guhimbaza no gushima binyuze mu gitaramo cyateguwe na Korari Future Jesus' Heritage cyabereye mu kigo cya APAER giherereye mu Murenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, kitabirwa n'imbaga.
Igitaramo kiswe 'Nzahora Nshima' cyahuje abaririmbyi benshi batangiranye n'iyi Korari,abayobozi b'itorero muri iki kigo, abayobozi bafasha abana mu myigire, inshuti n'abandi, babwirwa amavu n'amavuko y'Ikigo ndetse n'amateka ya korari, habaho kuramya no gushima Rurema wabakoresheje.
Iki gitaramo cyatangijwe na korari iri mu zikunzwe Way of Hope ibarizwa mu itorero rya Remera SDA Church, inyura imitima ya benshi binyuze mu bihangano byabo bikurikirwa n'abatari bacye.
Future Jesus' Heritage yaritegerejwe na benshi, bahimbaje Imana barangurura amajwi yabo meza, baririmba n'indirimbo zabo zakunzwe mu myaka ya kera nka ' Azagutoza gusenga' n'izindi zakoze mu mitima y'abitabiriye.
Mu kiganiro na Inyarwanda umuyobozi mukuru wa korari Future Jesus' Heritage Umurerwa Jean Fils de Dieu, yagarutse ku mateka n'imbogamizi bahuye nazo mu gukora umurimo nka korari, gusa atangaza ko  kwishingikiriza ku Mana byahabaye intwaro zibafasha kunesha imitego y'umwanzi.
Ati 'Â Future Jesus' Heritage turashimira Imana yadukoresheje iby'ubutwari. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye'.
Mu 1999 ababyeyi babarizwa mu Itorero ry'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi bashinze ikigo cy'Ishuri cya APAER giherereye muri Rusororo hagamijwe gutanga ubumenyi ku bana, nyuma hashingwa korari Future Jesus' Heritage mu rwego rwo kubafasha kwegerezwa Imana.
Urugendo rwabo rwibasiwe n'imbogamizi nyinshi harimo no gutandukana kw'abagize korari bitewe n'ubuzima, rimwe na rimwe bakagira gucika intege ariko bagakomezwa na Nyagasani.
Mu mwaka wa  2006 Future Jesus' Heritage yashyize hanze album ya mbere yiswe ' Senga Imana' yazamuye izina ryabo, bamenyekana mu bice bigize Igihugu cy'u Rwanda no hanze yarwo bakundwa na benshi.
Umuyobozi wa korari Murerwa, yikije ku ngamba bafite mu kwagura umurimo w'Imana avuga ko biteguye kuyivugira aho bazahamagarwa hose niyo haba kure. Yashimiye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Ishuri cya APAER bukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bukabaha imbaraga n'ibitekerezo mu kwagura umurimo w'Imana.
Yagize ati ' Imana ikomeze kutujya imbere, natwe twiteguye kuyivugira aho tuzahamagarwa hose'.
Bayiringire Seth umuyobozi mukuru w'Ikigo cya APAER yishimiye ibihe byiza yagiranye na korari bagakora umurimo w'Imana batiganda, bikabatera kwaguka mu buryo bw'umwuka.
Ati ' Nishimira ko twagiranye ibihe byiza tugafatanya umurimo w'Imana'.
Iki gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe atandukanye  bamwe bashyira hanze amarangamutima yabo bavuga kugira neza kw'Imana, biherekezwa n'urufaya rw'indirimbo za korari Way of Hope ndetse na Future Jesus' Heritage, Imana yihesha Icyubahiro.
Batangaje ko abagize korari bigeze gutatana hasigara abaririmbyi 4 gusa, ariko bongera kwiyegeranya
Abagize korari bamwe bari bato ubwo yashingwaga ariko barakuze bakurira mu buntu bw'Imana
Biteguye kuvugira Nyagasani aho bazahamagarwa hose niyo haba kure
Way of Hope korari ikunzwe mu Itorero ry'abadivantisiti yanejeje benshi kubera ubuhanga bwabo
Abanyeshuri biga mu kigo cya APAER bizihiwe mu gitaramo cyatambukijwe mo amashimwe
Umwe mu bayobozi b'iyi korari Way of Hope James akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimboÂ
Umutoza wa korari Future Jesus' Heritage Bugingo Elvis niwe warushinzwe gutegura igitaramo